Ameze nk’uri kunywera itabi kuri sitasiyo- Evode abona Tshisekedi yarateze umutego uzamushibukana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Senateri Evode Uwizizeyimana avuga ko ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari umugambi wa Perezida Felix Tshisekedi wabikoresheje nk’umutego wo kuzasubikisha amatora kugira ngo azagume ku butegetsi ariko ko akaduruvayo yatangije gashobora kuzamusandarana.

Intambara imaze iminsi ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yinjijwemo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’indi mitwe y’Abanyekongo irwana ku ruhande rwa Leta.

Izindi Nkuru

Guverinoma ya Congo inaherutse kubivuga ku mugaragaro ko kuba imitwe y’Abanyekongo yiyemeje kurwana ku ruhande rwa Leta bidakwiye gufatwa nka byacitse ngo kuko iri kurwanira ubusugire bw’Igihugu cyabo.

Me Evode Uwizeyimana avuga ko ibiri kubera muri iki Gihugu cya Congo bishobora kuzavamo ibyaha by’ubwoko butatu, birimo ibya Jenoside, Ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Uyu muhanga mu by’amategeko avuga ko yanabitangaje mbere ko “Congo igiye kuba isibaniro. Fata izo za Angola zigiye kwirohamo, fata ingabo za EAC, fata iriya mitwe ya bariya bajura bashyize mu gisirikare, fata n’abo bandi bari basanzwe ari abajura ariko batagiraga intwaro noneho ubahaye imbunda urababwiye ngo mushobora kwica mukiba mu izina ry’amategeko.”

Evode ugaruka ku byigeze gutangazwa na Tshisekedi ubwe ubwo yahamagariraga urubyiruko rw’amabandi kujya mu gisirikare, avuga ko uyu Mukuru w’Igihugu ari we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo ziri gukora amarorerwa mu Gihugu cye.

Ati “Ashyigikiye biriya bintu kuko ni we uyobora Inama y’Abaminisitiri. Ni ukuvuga ngo ibintu byose ingabo ze zizakora, Tshisekedi azabibazwa, ni we wa mbere bizajya ku mutwe. Biriya birabitswe, ntabwo muri ICC azavuga ngo ‘oya navugaga ibi, ngo byari ibi…’.”

Me Evode avuga ko atari Tshisekedi ushobora kuzajyanwa mu nkiko gusa, ahubwo ko na bamwe mu bagize Guverinoma ye bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye ko imitwe yitwaje intwaro yinjizwa mu gisirikare ndetse n’imvugo zabo zibiba urwango, bashobora kuzabibazwa.

Abona ibya Tshisekedi bishobora kuzarangira nabi

 

Ameze nk’uri kunywera itabi kuri sitasiyo ya Lisansi

Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari n’umuhanga mu busesenguzi, agaruka ku byagiye bitangazwa na bamwe mu banyapolitiki ko ibiri kubera muri Congo, ari iturufu ya Tshisekedi yazanye agamije gusubikisha amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwana kuko akeka ko atazayatsinda bitewe no kuba ashize na yo ashobora kuba atarayatsinze.

Ati “Njya ntekereza ko amakosa Tshisekedi ashobora kuba arimo gukora, hari igihe njya ntekereza nkajya kuyashakira mu hahise he. Nashatse CV [ibyo yakoze] ndayibura.”

Akomeza avuga ko Tshisekedi ashobora kuba atari ku rwego rwo kuyobora Igihugu, ariko ko ashobora kuba yarazamukiye ku izina ry’umubyeyi we (Étienne Tshisekedi) washinze ishyaka UDPS.

Ati “Kuyobora Igihugu ni inshingano ziremereye, ntabwo ari inshingano wavumbuka mu gitondo ngo uhite uba Perezida. Ishyaka ryo yaribayemo ariko akazi yakoraga, yatwara itagisi ni ko kazi bambwiye.”

Akomeza avuga ko Tshisekedi azi neza ko “amatora ashize ya 2018 atayatsinze” kuko uwari Komisiyo y’Igihugu y’amatora kiriya gihe, yavuze ko Tshisekedi yagize amajwi 15%, mu gihe Martin Fayulu bari bahanganye yari yagize 65%.

Avuga ko Tshisekedi yaje kuba Perezida bigizwemo uruhare n’uwo yari asimbuye Joseph Kabila kuko Martin Fayulu yari yaravuze ko azamugeza imbere y’ubutabera akamuryoza iby’imitungo yasahuye, akaza guhitamo gutambutsa Tshisekedi utazagira icyo amutwara ariko ko atari yatsinze.

Me Evode avuga ko kuba Tshisekedi abizi neza ko yazamutse muri ubu buryo, abona ko n’amatora ataha atazayatsinda, ku buryo ari we uri inyuma y’akaduruvayo kari mu Gihugu cye kugira ngo kazamucire inzira yo gusubikisha amatora, agamije kuguma ku butegetsi dore ko aherutse mo kubikomozaho.

Icyakora avuga ko iyi turufu ishobora kutamuhira kuko abamurwanya na bo batangiye guhaguruka bamwereka ko uko byagenda kose niyo amatora ataba ariko na we ataguma ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Nabonye umugore wa Fayulu ari gukora imyiyerekano ari mu modoka bavuga bati ‘kuri 23 z’ukwa cumi n’abiri ibyo wigira byose amahoro yaba ahari cyangwa adahari ugomba gusohoka muri ofisi.”

Akomeza agira ati “Tshisekedi asa n’umuntu uri kunywera itabi kuri sitasiyo [ya Lisansi/ bifatwa nko kwiyahura] kubera ko biriya bintu arimo gukora bishobora kuzamuviramo ibibazo bikomeye, kuko agiye kubitangiza ariko ntazabirangiza.”

Me Evode avuga ko aka kajagari katangijwe na Tshisekedi azi ko ari iturufu izamufasha kuguma ku butegetsi, gashobora kuzamugarukana kakabumukuraho nabi ndetse kagashobora gushyira Igihugu cye mu kangaratere.

Hon Evode Uwizeyimana yasesenguye ibya Tshisekedi byose

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru