Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wavuze ko ufite impungenge ku mutekano wo muri Kivu ya Ruguru muri DRC, igihe ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zizaba zihavuye ndetse unavuga ko ubona abategetsi b’iki Gihugu badaha uburemere bukwiye ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwacyo.
Byatangajwe na Komisero w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ushinzwe kurengera abasivile n’imicungiro y’imvururu, Janez Lenarcic; ubwo yasozaga uruzinduko rwe i Goma.
Janez Lenarcic yagaragaje ko hari impungenge zikomeye ku ishusho y’umutekano n’ibikorwa by’ubutabazi muri aka gace kamaze igihe kagaragaramo ibibazo by’umutekano muri Congo.
Yagize ati “Niba MONUSCO igomba gutaha, bikwiye gukorwa mu nzira nziza. I Goma nahuye na Guverineri w’urwego rwa gisirikare wangaragarije uko umutekano wifashe mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Kandi uko bigaragara ntiwifashe neza, ahubwo ni bwo ukomeje kuba mubi cyane.”
Janez Lenarcic wari kumwe kandi na Guverineri w’iyi Ntara, ndetse n’abayobozi banyuranye muri MONUSCO n’abo mu Miryango itabara imbabare, yanasuye inkambi ya Bushagara icumbikiwemo abakuwe mu byabo n’ibibazo by’umutekano, iherereye muri Teritwari ya Nyirangongo.
Janez Lenarcic yavuze kandi ko abayobozi ba Congo, bagagaragaje imbara nke mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Igenda ry’ingabo za MONUSCO, ryakunze kugarukwaho n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bwagiye bunasaba abaturage b’iki Gihugu kwirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo bashinja kuba ntacyo zabamariye.
RADIOTV10