Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuryango ukomeye wagaragaje uko ubona Congo yitwara mu bibazo n’impungenge ufite igihe MONUSCO yagenda

radiotv10by radiotv10
20/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuryango ukomeye wagaragaje uko ubona Congo yitwara mu bibazo n’impungenge ufite igihe MONUSCO yagenda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wavuze ko ufite impungenge ku mutekano wo muri Kivu ya Ruguru muri DRC, igihe ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zizaba zihavuye ndetse unavuga ko ubona abategetsi b’iki Gihugu badaha uburemere bukwiye ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwacyo.

Byatangajwe na Komisero w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ushinzwe kurengera abasivile n’imicungiro y’imvururu, Janez Lenarcic; ubwo yasozaga uruzinduko rwe i Goma.

Janez Lenarcic yagaragaje ko hari impungenge zikomeye ku ishusho y’umutekano n’ibikorwa by’ubutabazi muri aka gace kamaze igihe kagaragaramo ibibazo by’umutekano muri Congo.

Yagize ati “Niba MONUSCO igomba gutaha, bikwiye gukorwa mu nzira nziza. I Goma nahuye na Guverineri w’urwego rwa gisirikare wangaragarije uko umutekano wifashe mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Kandi uko bigaragara ntiwifashe neza, ahubwo ni bwo ukomeje kuba mubi cyane.”

Janez Lenarcic wari kumwe kandi na Guverineri w’iyi Ntara, ndetse n’abayobozi banyuranye muri MONUSCO n’abo mu Miryango itabara imbabare, yanasuye inkambi ya Bushagara icumbikiwemo abakuwe mu byabo n’ibibazo by’umutekano, iherereye muri Teritwari ya Nyirangongo.

Janez Lenarcic yavuze kandi ko abayobozi ba Congo, bagagaragaje imbara nke mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Igenda ry’ingabo za MONUSCO, ryakunze kugarukwaho n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bwagiye bunasaba abaturage b’iki Gihugu kwirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo bashinja kuba ntacyo zabamariye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Perezida Kagame mu Bufaransa yagaragaje imwe mu ntambwe ishimije igezweho mu buvuzi bwa Afurika

Next Post

Uganda: Minisitiri yari arasiwe ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imana ikinga akaboko

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Minisitiri yari arasiwe ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imana ikinga akaboko

Uganda: Minisitiri yari arasiwe ahakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y’agaciro Imana ikinga akaboko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.