Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuryango wa Olga wavuze ku ifungurwa ‘ritunguranye’ ry’abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwe

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bafatiwe icyemezo mu bujurire
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko abasore babiri bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa, barekuwe by’agateganyo, umuryango wa nyakwigendera watangaje ko wababajwe n’iki cyemezo cyafashwe mu buryo butari bwitezwe.

Irekurwa rya Nasagambe Fred ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake na Gatare Gideon Junior ukekwaho ubufatanyacyaha, ryamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, nyuma yuko ku wa Mbere Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Nyuma y’irekurwa ry’aba basore, umuryango ukomokamo Olga, uhagararirwe na nyakwigendera Maj Gasagure Innocent washyize hanze itangazo rivuga uko wakiriye iki cyemezo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, ritangira rivuga ko “Umuryango wa nyakwigendera Major Gasagure Innocent wababajwe cyane unaterwa agahinda no kwakira amakuru y’ifungurwa rya Fred Nasagambe, ukekwaho kugira uruhare rw’ibanze na Gatare Gideon ukekwaho ubufatanyacyaha mu rupfu rwa Olga Kayirangwa wacu dukunda.”

Uyu muryango ukomeza uvuga ko irekurwa ryabo ryaje nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze n’urw’Isumbuye, zifashe icyemezo ko abakekwa bafungwa by’agateganyo hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe.

Uti “Nubwo twubaha inzira z’ubucamanza ndetse n’imikorere yabwo, iki cyemezo kitari cyitezwe cyadusize mu rujijo rw’ibibazo ndetse n’aho ikirego gihagaze n’aho kigana.”

Gusa uyu muryango ukomeza uvuga ko ugikomeje kugirira icyizere Ubucamanza bw’u Rwanda ndetse ko wizeye ko uzahabwa ubutabera, kabone nubwo irekurwa ry’abakekwaho uruhare rw’urupu rw’umwana wawo, ryabasigiye agahinda gakomeye.

Uti “Kandi turasaba mu cyubahiro kigombwa ko ubuyobozi bubifite mu nshingano bwatanga umucyo ku mpamvu z’icyemezo cyafashwe, ndetse no kwizera ko ubutabera buzatangwa mu buryo buboneye.”

Uyu muryango ukomeza uvuga ko urupfu rw’umwana wawo rwawusigiye agahinda gakomeye, bityo ko bikwiye ko hazakoreshwa imbaraga zose zishoboka kugira ngo hamenyekane ikihishe inyuma yarwo, ukizeza ko uzakomeza gukorana n’inzego z’ubucamanza kugira ngo ukuri n’ubutabera kuri nyakwigendera, biboneke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda byavugwaga ko yashimuswe

Next Post

Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara

Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.