Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi (European Union) watanze ibihumbi magana atanu by’amayero (EUR 500,000) angana na miliyoni 588 z’amafaranga y’u Rwanda (588,000,000 FRW) yo gufasha impunzi ziri mu nkambi ya Mahama, amafaranga anyuzwa mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ishami ry’u Rwanda.
Aya mafaranga atuma impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zibona ibyo kurya n’ibindi bijyana nabyo muri gahunda yo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’ikiremwa muntu.
Iyi nkunga y’amafaranga EU yatanze ni amwe mu yagize inkunga mbumbe uyu muryango uzatanga muri uyu mwaka wa 2021 angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 250 z’amayero (1.250 Million).
Muri uyu mwaka wa 2021, muri gahunda y’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi (European Union) harimo ko uzarangira muri rusange batanze miliyoni 12 z’amayero mu gufasha impunzi z’Abarundi yaba iziri mu nkambi ndetse no kuzifasha muri gahunda yo gusubira mu gihugu cyabo. Ibijyanye n’iyi nkunga EU iba yatanze inyzue muri PAM, ifasha impunzi kubona ubufasha bukenewe bunihutirwa ndetse no gushyira imbaraga mu kuzirinda, gahunda iba ireba impunzi zose ziri mu karere k’ibiyaga bigari harimo; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), Tanzania n’u Rwanda.
Uwari uyoboye itsinda ry’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi mu Rwanda, Ambasaderi Nicola Bellomo, agaruka kuri iyi gahunda yagize ati “Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi ni umufasha ukomeye uruta abandi mu kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda. Ku rundi ruhande dutera inkunga tukanafasha indi miryango kubona ibisubizo birambye ku buzima bw’impunzi n’abandi baba bari mu buzima bugoye biciye mu buryo bwo kwihutisha ibikenerwa mu guhyira mu bikorwa gahunda za guverinoma ziba zifite muri gahunda mu kwakira abo bantu baje babahungiraho”
Edith Heines uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) akaba ari nawe uyihagarariye mu Rwanda, yagarutse kuri iki gikorwa agira ati “PAM irashimira byimazeyo umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi (EU) uyu musanzu ntagereranwa wo kubonera amafunguro n’ibijyanye nabyo bigenerwa impunzi ziri i Mahama. Uyu musanzu wongerwa k’uwo abandi bagiraneza batanga, bifasha PAM kuzamura iboneka ry’ibisabwa kugira ngo ubuzima bw’impunzi bubungabungwe bityo bikagabanya ingaruka mbi bahura nazo muri ubwo buzima bw’ubuhunzi”
Muri Gicurasi 2021, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi washyikirije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP), ishami ry’u Rwanda inkunga y’amayero ibihumbi magana atanu (500,000) kugira ngo ribashe guhangana n’ingaruka ryagizweho na COVID-19.