Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi karemano w’abanyafurika (Afro) muremure amaranye imyaka 15 atogosha.
Uyu mugore wo muri Leta ya Louisiana muri USA, yashyizwe mu banyaduhigo kuri uyu wa 15 Nzeri, ku munsi mpuzamahanga wahariwe umusatsi karemano w’abanyafurika (Afro Day).
Yanditswe mu banyaduhigo kubera uyu musatsi atigeze akoraho na rimwe kuva mu mwaka wa 2010, akaba yanashimwe na Michelle De Leon, washinze World Afro Day.
Yagize ati “Twishimiye kuba Aevin Dugas yabaye umwe mu banditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo, kuko ni umuntu ufite umuhamagaro wo gukunda umusatsi wa Afro hair.”
Guca agahigo kuri Aevin Dugas yatangiye kubigeraho muri 2010 ubwo hafatwaga ibipimo byagaragazaga ko afite umusatsi w’uburebure wa santimetero 18,5 ndetse n’ubugari bwawo bwa santimetero 19,6.
Avuga kuri aka gahigo yaciye, Aevin Dugas yagize ati “Kwandikwa mu byanaduhigo ba Guinness World Records biratuma niyumvamo ko nzasiga amateka ku Isi, cyangwa navuga ko nzaba umunyagahigo mu bijyanye n’umusatsi muri iyi Si, ikintu kizahora cyibukwa igihe cyose, ntabwo binshimishije gusa, ahubwo biratuma nanasakaza ubutumwa bwo kuba abakobwa b’abirabura bagomba guterwa ishema n’umusatsi wabo.”
Ni mu gihe abakobwa n’abagore b’Abanyafurika bakunze kwitezaho imisatsi mikorano rimwe na rimwe iba yavuye ku y’abandi, aho uyu wateretse umusatsi w’Umunyafurika, avuga ko abakorwa b’Abanyafurikakazi bakwiye kumva ko umusatsi wabo uhagije.


RADIOTV10