Umushinga wa Amanda Akaliza wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2021, yanagaragaje muri iri rushanwa, uri muri ine yahembwe mu irushanwa rya iAccelerator ryatewe inkunga na Imbuto Foundation.
Ni irushanwa ry’imishinga igaragaramo udushya mu kubonera ibisubizo by’ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda byumwihariko by’ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere.
Miss Amanda Akaliza witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda muri 2021, akanagaragaza umushinga ugamije guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, na we ari mu bitabiriye iri rushanwa rya iAccelerator.
Uyu mukobwa ukunze kugaragaza ko ashaka gutanga umusanzu mu kurwanya ibibazo byo mu mutwe, umushinga we yise ‘Tele-mental health (Let’s Reason)’ yafatanyijemo na Michael Tesfay, uri muri ine yahembwe ibihumbi 10 USD [10 000 000 Frw].
Uyu mushinga ugaragaramo udushya, uzafasha abafite ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda kubasha kubona serivisi z’ubuvuzi ndetse n’ubumenyi kuri ibi bibazo, mu buryo buhendutse.
Miss Amanda Akaliza, yashimiye abamubaye hafi muri iri rushanwa anashimira n’Umuryango Imbuto Foundation ku bwo gutera inkunga iri rushanwa “atari ukutwizera gusa ahubwo no kuduha ibikoresho ndetse n’amahurwa bizatuma uyu mushinga wacu ubasha gukora.”
I am SO proud of my @letsreasonWW family for all the work we put in to get this far. It's only the beginning! & Thank you to @iacceleratorRw and @Imbuto for not only trusting us and our project but also giving us such incredible tools and training to bring this project to life! https://t.co/Sdsl0j0dAW
— Amanda Akaliza (@ssouljahh) May 13, 2022
Miss Amanda mu minsi ishize ari mu bakobwa bagarutse ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonne [AKA Prince Kid] ukekwaho gukorera ihohoterwa bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Uyu mukobwa mu butumwa yatanze, yavuze ko yari aremerewe no guceceka kuri ibi bibazo ndetse ashishikariza abakobwa bose bitabiriye Miss Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwatura bakabivuga.
Nabwo yagarutse kuri uyu mushinga we wo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe, avuga ko abakorewe ihohoterwa nk’iri bishobora kubagira ingaruka z’ibi bibazo bigatuma batabasha kubyatura ngo babishyire hanze, gusa yizeje ababa bararikorewe muri Miss Rwanda, kuzabafasha kugira ngo babitangaze.
RADIOTV10