Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umushinwa wakubise Abanyarwanda yababoheye ku musaraba yakatiwe gufungwa imyaka 20

radiotv10by radiotv10
20/04/2022
in MU RWANDA
0
Umushinwa wakubise Abanyarwanda yababoheye ku musaraba yakatiwe gufungwa imyaka 20
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’Umushinwa wagaragaye mu mashusho yasakaye mu mpera za Kanama 2021 akubita Abanyarwanda, yahamijwe kubakorera iyicarubozo, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za Kanama 2021, yagaragazaga umugabo w’umunyamahanga ari gukubita abagabo b’Abanyarwanda abaziza ko bamwibye.

Ibi Byabereye mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo cya ALI GROUP HOLDING LTD.

Nyuma y’aya mashusho, umushinwa witwa Shujun Sun yatawe muri yombi ndetse n’abandi banyarwanda barimo Renzaho Alexis wari ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano muri iyi kompanyi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije urubanza ruregwamo uyu Mushinwa Shujun Sun n’aba Banyarwanda, rwasomye umwanzuro warwo.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bigaragaza ko Shujun Sun yakoze icyaha cy’iyicarubozo agikoreye Abanyarwanda Niyomukiza Azarias, Bihoyiki Deo na Ngendahimana Gratien.

Urukiko rwategetse ko uyu munyamahanga ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Renzaho Alexis we yahanishijwe gufungwa imyaka 12, naho Nsanzimana Leonidas we ahanagurwaho icyaha.

Urukiko rwemeje ko aba babiri [Shujun Sun na Renzaho Alexis] bafatanya mu kwishyura indishyi z’akababaro abakubiswe buri wese bakamwishyura Miliyoni 2,5 Frw.

Mu iburana, Shujun Sun yemereye urukiko ko yakubise aba Banyarwanda ariko ko yabitewe n’ubujura yakorerwaga bw’amabuye y’agaciro ya kompanyi ye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mushinwa yari yarashinze igiti cy’umusaraba avuga ko azajya agikubitiraho umuntu wese azafata yigendagendesha hafi aho n’undi wese azafatira mu cyuho amwiba amabuye y’agaciro.

Yavugaga ko icyo ari igihano yageneye abajura kugira ngo bacike ku ngeso yo kwiba, Ubushinjacyaha bukavuga ko mu Rwanda hari inzego ndetse n’amategeko bityo ko kwihanira bitemewe.

Amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yifashishijwe n’Ubushinjacyaha bugaragaza iyicarubozi uyu mushinwa yakorewe bariya Banyarwanda ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abakubiswe n’ibyavuye mu isuzuma bakorewe kwa muganga.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabiye uyu mushinwa igihano cyo gufungwa imyaka 20 ari na cyo cyemejwe n’Urukiko rwaburanishije uru rubanza.

Ubwo ariya mashusho yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yamaganye iki gikorwa, yizeza inzego z’ubutabera zo mu Rwanda ubufasha bwo kugira ngo uyu mugabo akurikiranwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 3 =

Previous Post

Inkuru yaje kuba impamo: Ya modoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie ubu ayigendamo

Next Post

U Rwanda na Senegal, Kiyovu yasezerewe mu cy’Amahoro, ManU yongera guta ikuzo,…Uwa Kabiri udasanzwe

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda na Senegal, Kiyovu yasezerewe mu cy’Amahoro, ManU yongera guta ikuzo,…Uwa Kabiri udasanzwe

U Rwanda na Senegal, Kiyovu yasezerewe mu cy’Amahoro, ManU yongera guta ikuzo,...Uwa Kabiri udasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.