Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusirikare wari ukurikiranyweho kwicisha umugore we ifuni yakatiwe burundu

radiotv10by radiotv10
26/04/2022
in MU RWANDA
0
Umusirikare wari ukurikiranyweho kwicisha umugore we ifuni yakatiwe burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant Major mu ngabo z’u Rwanda wari ukurikiranyweho kwica umugore we babanaga mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yahamijwe iki cyaha, akatirwa gufungwa burundu.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, nyuma y’urubanza rwabereye mu ruhame mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwa Gisirikare rwavuze ko rushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babajijwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uregwa ubwe, bishimangira ko musirikare yakoze icyaha cyo kwica yabigambiriye.

Urukiko rwagendeye ku buhamya bwatanzwe n’umwana wo mu rugo ruturanye n’urw’uyu musirikare wavuze ko yiboneye yica umugore we tariki 26 Werurwe 2022 ubwo yahengererezaga mu mwenge w’urugi.

Uregwa ubwe na we yabwiye Urukiko ko hari ibyo atumvikanyeho n’umugore we bagashyamirana bikamutera umujinya mwinshi ubwo yashakaga kumukubita umwase, undi agahita afata ifuni yari iraho akayimukubita.

Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ko uregwa ubwe yari aherutse kubwira umugore we ko azamwica ubundi akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Urukiko rwa Gisirikare rwagendeye ku byatangajwe mu iburanisha ndetse n’ibyavuye mu iperereza, bigaragaza mu buryo budashidikanywaho ko uregwa yakoze icyaha cyo kwica yabigambiriye bityo ko agomba guhanishwa gufungwa burundu ndetse akamburwa amapeti ya gisirikare.

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize tariki 19 Mata 2022, Sergeant Major Niyigabura Athanase yiyemereye iki gikorwa cyo kwica umugore we ariko akavuga ko yagitewe n’umujinya mwinshi, aboneraho gusaba imbabazi.

Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga mu mizi, Ubushinjacyaha bwa Gisirkare bwagaragarije Urukiko ko mu kwezi gushize, Sergeant Major Niyigabura Athanase yasabye uruhusa [Ikibari] rwo kujya gusura umuryango we.

Ubwo yageraga mu rugo rwe, nyuma y’iminsi micye yatangiye gushaka kuvugurura igipangu cye aho yifuzaga gushyirishaho inkingi ariko umugore we akabanza kubyanga.

Nyakwigendera-umugore wa Sergeant Major Niyigabura, yabwiye umugabo we ko ibyo atari byo byihutirwa ahubwo ko yagakwiye kumwubakira inzu yo gucururizamo kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho.

Byatumye Sergeant Major Niyigabura yitabaza inzego z’ibanze, zimusaba ko yakora ibyo yumvikanye n’umugore we akareka gukora ibyo batumvikanyeho.

Muri iyo minsi, uyu musirikare yagiye mu kabari, ataha mu masaha akuze yasinze aza yuka inabi umugore we amubwira ko arambiwe agasuzuguro ke.

Bwaracyeye, ubwo umugore yari ari gutegura ifunguro, umugabo we amukubita urushyi ubundi bajya hanze amukubita hasi ari na bwo yamukubise ako gafuni yamwicishije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − eight =

Previous Post

Birabaye!!: Icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura Twitter cyemewe

Next Post

Ni urusaku nk’abasinzi basindiye mu isoko- Evode avuga ku bamagana amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni urusaku nk’abasinzi basindiye mu isoko- Evode avuga ku bamagana amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza

Ni urusaku nk’abasinzi basindiye mu isoko- Evode avuga ku bamagana amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.