Umusore w’imyaka 19 yafatanywe udupfunyika 6 000 tw’urumogi yacururizaga aho atuye Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yemerera Polisi ko ari urwe, ariko ko atamaze igihe kinini muri ubu bucuruzi, anavuga uko yabukoraga.
Uyu musore watawe muri yombi mu cyumweru gishize, yafashwe nyuma yuko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), rihawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Cyumba mu Kagari ka Nsherima muri uyu Murenge wa Bugeshi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage bahaye uru rwego amakuru, bavugaga ko uyu musore ajya yambuka akajya muri Congo kuzanayo urumogi, ubundi yarugeza mu Rwanda akaruranguza abandi.
SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye kumufata bamusangana udupfunyika tw’urumogi 6,000.”
Uyu musore akimara gufatwa yiyemereye ko urwo rumogi asanzwe arucuruza, ariko ko atari abimazemo igihe kinini kandi ko yambukaga akajya mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agahura n’umugabo wo muri icyo Gihugu arumuzaniye, na we yarugeza mu rugo akaruranguza n’abaturukaga mu Karere ka Musanze n’undi wo mu Mujyi wa Kigali.
SP Bonaventure Twizere Karekezi yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru yatumye uyu musore afarwa ndetse n’urumogi yacuruzaga rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Uwafashwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe hagishakishwa n’abo barumuguriraga.
RADIOTV10