Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore muto yahaye Polisi amakuru arambuye ubwo yafatanwaga udupfunyika 6.000 tw’urumogi

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in MU RWANDA
0
Umusore muto yahaye Polisi amakuru arambuye ubwo yafatanwaga udupfunyika 6.000 tw’urumogi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 19 yafatanywe udupfunyika 6 000 tw’urumogi yacururizaga aho atuye Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yemerera Polisi ko ari urwe, ariko ko atamaze igihe kinini muri ubu bucuruzi, anavuga uko yabukoraga.

Uyu musore watawe muri yombi mu cyumweru gishize, yafashwe nyuma yuko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), rihawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Cyumba mu Kagari ka Nsherima muri uyu Murenge wa Bugeshi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage bahaye uru rwego amakuru, bavugaga ko uyu musore ajya yambuka akajya muri Congo kuzanayo urumogi, ubundi yarugeza mu Rwanda akaruranguza abandi.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye kumufata bamusangana udupfunyika tw’urumogi 6,000.”

Uyu musore akimara gufatwa yiyemereye ko urwo rumogi asanzwe arucuruza, ariko ko atari abimazemo igihe kinini kandi ko yambukaga akajya mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agahura n’umugabo wo muri icyo Gihugu arumuzaniye, na we yarugeza mu rugo akaruranguza n’abaturukaga mu Karere ka Musanze n’undi wo mu Mujyi wa Kigali.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru yatumye uyu musore afarwa ndetse n’urumogi yacuruzaga rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.

Uwafashwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe hagishakishwa n’abo barumuguriraga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − three =

Previous Post

Mu magambo amuvuga ibigwi Gen.Muhoozi yifurije isabukuru umubyeyi we ugiye kuzuza imyaka 80

Next Post

Kenya: Hatangajwe amakuru mashya ku nkongi idasanzwe yibasiye ishuri

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Hatangajwe amakuru mashya ku nkongi idasanzwe yibasiye ishuri

Kenya: Hatangajwe amakuru mashya ku nkongi idasanzwe yibasiye ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.