Umusore w’imyaka 23 wabaga mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yapfuye amanitse mu mugozi iwabo ku ivuko nyuma yuko yari yatonganye n’umubyeyi we [Se] ngo wamubwiye amagambo akomeretsa umutima, akagera n’aho amubwira ko azapfa nk’imbwa ntacyo azimarira.
Uyu musore yari yatashye iwabo batuye mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi, muri kariya Karere ka Rwamagana.
Nyina w’uyu musore witwa Tayebwa Hally, ni we wabanje kumubona yapfuye, aho yamusanze mu cyumba amanitse mu mugozi, bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kavura, avuga ko atari azi nyakwigendera kuko yabaga mu Mujyi wa Kigali, akaba yiyahuye ubwo yari yatashye iwabo.
Uyu muyobozi avuga ko kwiyambura ubuzima byakozwe n’uyu musore, bishobora kuba bifitanye isano n’intonganya yari yabanje kugirana na se.
Ati “Uwo mwana akaba yaraje agasanga Se mu rugo bagatongana bikagera aho Se amubwira ko azapfa nk’imbwa ndetse ntacyo yimariye. Ibyo byatumye umwana arakara, arimyoza ajya mu cyumba.”
Mudugudu avuga ko ubwo inzego z’ibanze zajyaga muri uru rugo, se wa nyakwigendera yanze ko binjira, akabirukana, ari na bwo bahitaga biyambaza inzego z’umutekano.
Ati “Uwo mugabo yaratwirukanye bityo twanzura ko inzego z’umutekano zikura uwo mugabo muri urwo rugo ntaharare.”
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu muryango uhoramo amakimbirane, aho umugore n’umugabo bahora batongana bakanarwana.
Uyu mugabo uvugwaho kuba yabwiye amagambo mabi nyakwigendera akiyambura ubuzima, bivugwa ko mu minsi ishize yari yanafunzwe kubera gukubita umugore we ariko akaza kurekurwa.
RADIOTV10








