Umusore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, ukurikiranyweho kwica umugabo w’imyaka 24 amutemesheje umuhoro, yemera icyaha, akavuga ko yabitewe na kamere yamuzamukanye ikabifashwamo n’amadayimoni.
Uyu musore akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bumurega icyaha cyo kwica biturutse ku bushake gihanishwa igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye tariki 22 Ukuboza 2024, aho uyu musore asanzwe afite butiki acururizamo mu Mudugudu wa Gisizi, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi.
Ubushinjacyaha buvuga ko “kuri uwo munsi, yagiye aho acururiza (Boutique) ahasanga abagabo batatu barimo gutongana, yababaza ibyo bapfa nyakwigendera akamukubita inkoni ku kaguru, na we agahita yinjira aho acururiza agafata umuhoro akamutema mu musaya no mu mutwe agahita apfa.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko ibyo yakoze yabikoze abitewe na kamere yamuzamukanye ubwo nyakwigendera yamukubitaga inkoni, kandi ko yabikoreshejwe n’amadayimoni.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha uyu musore akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10