Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore wakubitiwe mu kabari ibye byarangiye ari agahinda mu muryango n’abaturanyi

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in MU RWANDA
0
Umusore wakubitiwe mu kabari ibye byarangiye ari agahinda mu muryango n’abaturanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza wari umaze iminsi ine akubitiwe mu kabari na nyirako akamugira intere, yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yazize inkoni yakubiswe.

Nyakwigendera yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, aguye mu rugo mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero, ahagana saa kumi n’ebyiri.

Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu nyakwigendera witwa Nsabimana yari aherutse kujya kunywera mu kabari k’uwitwa Nepomuscene, akagakubitirwamo.

Bivugwa ko uyu nyiri aka kabari yari yabanje guherecyeza abantu bari baje kuhanywera, yagaruka agasangamo uyu musore, akamwitiranya n’igisambo, ubundi akamukubita.

Umwe mu bazi amakuru y’uru rugomo rwakorewe uyu musore, aganira n’ikinyamakuru Umuseke, yagize ati “Yamukubise ivi mu nda, anamukubita inkoni ebyiri mu mugongo.”

Amakuru yo gukubitwa k’uyu musore witabye Imana, anemezwa na Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, uvuga ko nyakwigendera yari yabanje gukubitwa na nyiri kariya kabari tariki 18 Ukwakira 2024.

Yagize ati “Uyu muntu yakubiswe n’umuntu ufite akabari n’uwitwa Msengesho Nepomuscene, nyuma yo kumukubita yarababaye cyane ariko amujyana kwa muganga, baramuvura arataha, uyu munsi ni bwo byatangajwe ko uyu muntu yapfuye.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uyu muntu ukekwaho gukubita nyakwigendera bikamuviramo urupfu, kugira ngo hakorwe iperereza, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’uru Rwego ya Busasamana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

DRCongo: Umunyapolitiki yagaragaje inenge iri mu Ihuriro rishyigikiye Tshisekedi

Next Post

America yibiye ibanga Israel icyo yabyaza umusaruro urupfu rw’umuyobozi wa Hamas

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
America yibiye ibanga Israel icyo yabyaza umusaruro urupfu rw’umuyobozi wa Hamas

America yibiye ibanga Israel icyo yabyaza umusaruro urupfu rw’umuyobozi wa Hamas

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.