Umusore wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza wari umaze iminsi ine akubitiwe mu kabari na nyirako akamugira intere, yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yazize inkoni yakubiswe.
Nyakwigendera yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, aguye mu rugo mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero, ahagana saa kumi n’ebyiri.
Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu nyakwigendera witwa Nsabimana yari aherutse kujya kunywera mu kabari k’uwitwa Nepomuscene, akagakubitirwamo.
Bivugwa ko uyu nyiri aka kabari yari yabanje guherecyeza abantu bari baje kuhanywera, yagaruka agasangamo uyu musore, akamwitiranya n’igisambo, ubundi akamukubita.
Umwe mu bazi amakuru y’uru rugomo rwakorewe uyu musore, aganira n’ikinyamakuru Umuseke, yagize ati “Yamukubise ivi mu nda, anamukubita inkoni ebyiri mu mugongo.”
Amakuru yo gukubitwa k’uyu musore witabye Imana, anemezwa na Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, uvuga ko nyakwigendera yari yabanje gukubitwa na nyiri kariya kabari tariki 18 Ukwakira 2024.
Yagize ati “Uyu muntu yakubiswe n’umuntu ufite akabari n’uwitwa Msengesho Nepomuscene, nyuma yo kumukubita yarababaye cyane ariko amujyana kwa muganga, baramuvura arataha, uyu munsi ni bwo byatangajwe ko uyu muntu yapfuye.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uyu muntu ukekwaho gukubita nyakwigendera bikamuviramo urupfu, kugira ngo hakorwe iperereza, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’uru Rwego ya Busasamana.
RADIOTV10