Umusore w’ibigango uzwi ku mbuga nkoranyamba yagaragaje inzu y’akataraboneka n’ubuzima buryoshye abamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’ibigango Izere Laurien uzwi nka The Trainer wabanje kumenyekana mu gufasha abantu kubaka umubiri no kuringaniza ibilo by’umubiri, akanavugwa mu rukundo n’umunyamideri Keza Trisky, yagaragaje ko afite indi mpano idasanzwe mu guteka.

Uyu The Trainer, umaze iminsi agaragara mu byo kwambika abagabo, amasuti agezweho aho afite inzu idoda imyenda y’abagabo, yavuzwe cyane ubwo yari mu rukundo n’umunyamideri Keza Trisky yigeze no kwambika impeta amusaba kumubera umugore, ariko bakaza gutandukana.

Izindi Nkuru

Itandukana ryabo, ryanagarutsweho cyane, dore ko byavuzwe ko batandukanye umukobwa atwite inda y’uyu musore, ndetse ubu bakaba baramaze kwibaruka.

The Trainer amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga, ubuzima abayemo mu nzu y’akataraboneka, irimo ibikoresho bigezweho, by’umwihariko aho aba agaragaza uburyo yiyitaho n’uburyo ategura amafunguro.

YouTube Channel yitwa Isimbi TV yasuye uyu musore aho atuye, mu nzu igeretse, aho yagaragaje uburyo ateguramo amafunguro, yambaye imyambaro myiza nk’ugiye ahantu hiyubashye ndetse yanigirije na Cravate.

Avuga ko kugaragaza atetse yambaye neza gutya, aba ashaka kwereka abagabo uko bagomba kugaragara mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri iki kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yagikoze atetse indyo izwi nka Chicken Wrap, aho aba aganiriza umunyamakuru mu magomba yuzuye urwenya, avuga ko iyi nzu abamo ari White House, akagenda avuga ko muri iyi nzu adashobora kugira ubushyuhe cyangwa ubukonje kuko afite ibyuma yifashisha mu guhindura ubushyuhe cyangwa ubukonje.

Anyuzamo akanatanga inama ku rubyiruko, avuga ko ibyo bifuza bashobora kubigeraho mu gihe bakoresheje imbaraga zabo zose.

Avuga ko ikibazo cy’urubyiruko muri iki gihe ari ukuba ubwarwo rwica intege, ati “Kuko muri wowe niwishyiramo ko ikintu kidashoboka, nta n’ubwo kizigera gishoboka.”

The Trainer avuga ko urubyiruko rw’iki gihe rwifuza guhora ruri mu birori mu tubari no mu tubyiniro, ariko rutifuza gukora, mu gihe we bitandukanye, kuko igihe kinini akimara ashaka amafaranga, ubundi akajya kuruhuka ari uko yabonye umusaruro.

Ati “Njye niba nakoze aka deal [gahunda yinjiza amafaranga] kanjye nkikubitira nk’utumiliyoni twanjye dutanu, nkakenera kurya ibihumbi maganatanu, nkabaza itsinda ry’abakobwa n’abasore bifuza kwishima, tugasohoka, niyo nakwishyura mba nzi ko ndi kwishimira aka deal njye naturikije.”

Inzu The Trainer abamo
Mu kiganiro yatetse live

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru