Izere Laurien uzwi nka The Trainer ufasha abantu mu myitozo yo kubaka umubiri no kugabanya ibinure, yavuze amakuru mashya ku nda y’umunyamideri Keza Trisky bakundanaga, bakaza gutandukana, uherutse kugaragara atwite nkuru.
Aba bombi bari bazwi cyane kuri YouTube mu dukino tw’urukundo tuzwi nka Prank bakundaga kugararamo, bagiye batandukana bagasubirana ndetse bari baranambikanye impeta y’urukundo bemeranya kuzashyingirana nk’umugore n’umugabo.
Bari baherutse kongera gutangaza ko batandukanye, nyuma Keza yaje kugaragara atwite inda nkuru, bamwe mu bakurikirana iby’imyidagaduro batangira kwibaza niba atari inda y’uyu musore The Trainer cyangwa ari iy’undi ari na byo bishobora kuba byaratumye batandukana.
Mu kiganiro The Trainer yagiranye na Isimbi TV, yavuze ko na we yagiye yumva amagambo yagiye amuvugwaho, ati “Najyaga kumva nkumva umuntu araje arambwiye ati ‘Trainer wanze umwana, Trainer wataye umugore…’ ntabwo nabarenganya kuko ibyo bavugaga byarumvikanaga.”
Muri iki kiganiro yavuze ko yifuza kuvugiramo ukuri kwe, yakomeje agira ati “Ntabwo nigeze nanga umwana. Umwana ni uwanjye.”
Gusa hari abanyuraga ku ruhande bakavuga ko iby’itandukana ry’aba bombi na byo byaba ari agakino kagamije kwamamaza ibikorwa byabo, ariko The Trainer yabiteye utwatsi agira ati “Keza ntabwo tukiri kumwe, twaratandukanye burundu.”
Uyu musore avuga ko we na Keza bari bamaze umwaka urenga babana mu nzu imwe nubwo batari basezeranye, bakaza kugira ibyo batumvikanaho.
Ati “Amabanga y’urugo ntabwo aba agomba kujya hanze…Rwari rwabaye urugo kuko urumva twari tumuranye umwaka n’igice mu rugo kandi arantwitiye.”
Abajijwe ku bivugwa ko Keza yaba yaratewe inda n’undi mugabo ari na byo byabaye intandaro yo gutandukana kwabo, Trainer yagize ati “Ibyo ni ibitekerezo by’abantu kuko iyo ubonye ikintu, ugitekereza mu buryo bwawe, kuko niba runaka yatandukanye n’umuntu, ejo ukabona aratwite kandi amezi watekerezaga ajya kumera nk’aho ajya guhura, ntakindi wowe watekereza ariko ntabwo ari byo.”
Uyu musore avuga ko yifuje gushyira ukuri hanze mbere yuko Keza yibaruka kugira ngo umwana atazavukira muri izo mpaka bikaba byazanamugiraho ingaruka. Ati “Birasobanutse noneho, ntawantereye inda narayitereye.”
RADIOTV10
Ubwo yemera inda azatanga indezo