Munyankindi Abraham wo mu Karere ka Gisagara uherutse kubwira Igihugu cyose ko yifuza kuba mu bakire 10 ba mbere, aracyabishimigangira ko azabigeraho, agatanga urugero kuri Bamporiki Edouard wigeze kunyura mu buzima bugoye ariko akaza kugera aho aba muri Guverinoma.
Munyankindi Abraham avuga ko yahereye ku bihumbi 200 Frw yaguzemo inkoko 50 zo korora zaje kumuhira, ndetse agaterwa inkunga na Leta y’ibihumbi 300 byatumye yagura ubworozi bwe bugera ku nkoko 300.
Ibi ni na byo yagarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu cyumweru gishize, aho yagaragaje ko izi nkoko zaje kumuzamura akaza kubifatanya n’ubucuruzi bwo kugura imyaka akayisubiza.
Ubwo yagaragarizaga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame intambwe yiteje, yavuze ko yaje guha akazi urubyiruko icyenda kandi ko bose bateye imbere.
Icyo gihe agaragariza Perezida Kagame iterambere rye, yagize ati “Ubu nanjye ntunze imodoka imfasha kuzenguruka nkora akazi kanjye. Si ibyo gusa kandi; narakomeje ubu mfite n’abana batatu nakuye ku muhanda mbafasha mu mibereho ya buri munsi, basubiye mu ishuri ubu bariga neza.”
Yakomeje agira ati “Si ibyo gusa nyakubahwa Perezida wa Repubulika; ubu ndifuza ko mu myaka icumi iri imbere ngomba kuzaba ndi mu bakire icumi iki Gihugu kizaba gifite.”
Uyu musore yongeye kubishimangira mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya One on One, yanagarutse ku bamuteye amabuye nyuma y’ibyo yatangaje bavuga ko yishongoye, kandi ko ibyo ahiga atazabigeraho.
Ati “Ubutumwa nabagenera rwose sinjya kure y’ubutumwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora aduha, ati ‘wowe kora abakavuga bareke wijya gusubizanya na bo, wowe kora ibyo ukora ubikuremo inyungu, ubwo bazagaruka baza ari abandi bantu’.”
Uyu musore akomeza avuga kuba yaba umwe mu bakire 10 ba mbere mu Gihugu, bishoboka nubwo bitoroshye.
Ati “Ni intego itoroshye ariko irashoboka kuko ababibaye babibaye nta koranabuhanga riraza, nta mashuri aha amahirwe bose, bakora n’ibintu ari ugushakisha wenda bataranabibonyeho ubumenyi bw’ibanze. Icyo rero ni igishoro kuba dufite ubumenyi tukagira n’imyitwarire itari mibi, ibindi byose bigenda bishoboka.”
Kuri we yemeza ko nubwo atari aza mu bakire 10 ba mbere mu Rwanda ariko “Ndi umukire kandi nzakomeza kuba umukire.”
Avuga ko inzira yo gukira igoye ariko iyo umuntu abiharaniye abigeraho, agatanga urugero kuri Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko n’umuco, ariko yaranyuze mu buzima bugoye na we ubwe yakunze kwivugira burimo kuba yaracukuye imisarani.
RADIOTV10