Burundi: Habaye ibidasanzwe byakangaranyije ababibonye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusozi umwe wo mu Gihugu cy’u Burundi, bwacyeye bawubona uri kugenda, bikangaranya ababibonye batabaje basaba bagenzi babo bari aho uyu musozi werecyezaga kuhava bihuse.

Uyu musozi ni uwo muri Zone Kibuye muri Komine ya Isale mu Murwa Mukuru w’u Burundi, i Bujumbura Rural.

Izindi Nkuru

Amakuru y’igenda ry’uyu musozi, yatangajwe n’Ikinyamakuru kitwa Akezanet, mu butumwa cyashyize kuri Twitter yacyo, aho cyavugaga ko uyu musozi wamanukaga werecyeza mu Kiyaga kiri hafi yawo.

Ubu butumwa buhekejwe n’amashusho yumvikanamo abaturage bavuga Ikirundi barimo uba aburira abandi, ati “Abo hepfo mwese muveyo muhunge muhunge.”

Muri aya mashusho, uyu musozi uba uri kugenda ndetse n’ibyari biwuhinzeho byose birimo intsina ndetse n’ibindi bimera byose byari biwuriho.

Humvikanamo abaturage batunguwe n’ibi byariho biba, basa nk’abagize ubwoba dore ko ari ubwa mbere bari babibonye.

Umwe ati “Ibara [ishyano] riraguye ibara riraguye nimuveyo.” Yaburiraga abari bakiri mu gace iyi nkangu yerecyezagamo guhunga vuba na bwangu ngo itabahitana.

Abahanga mu bumenyi bw’Isi, bavuga ko ibi bisanzwe bibaho, aho bavuga ko biterwa no kuba ubutaka buba bwabitse amazi menshi mo imbere bigatuma ubutaka bumanuka buhereyemo hasi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Louise Bigirimana says:

    Ni Bujumbura rural si Bujumbura mairie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru