Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Habaye ibidasanzwe byakangaranyije ababibonye

radiotv10by radiotv10
07/03/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
1
Burundi: Habaye ibidasanzwe byakangaranyije ababibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusozi umwe wo mu Gihugu cy’u Burundi, bwacyeye bawubona uri kugenda, bikangaranya ababibonye batabaje basaba bagenzi babo bari aho uyu musozi werecyezaga kuhava bihuse.

Uyu musozi ni uwo muri Zone Kibuye muri Komine ya Isale mu Murwa Mukuru w’u Burundi, i Bujumbura Rural.

Amakuru y’igenda ry’uyu musozi, yatangajwe n’Ikinyamakuru kitwa Akezanet, mu butumwa cyashyize kuri Twitter yacyo, aho cyavugaga ko uyu musozi wamanukaga werecyeza mu Kiyaga kiri hafi yawo.

Ubu butumwa buhekejwe n’amashusho yumvikanamo abaturage bavuga Ikirundi barimo uba aburira abandi, ati “Abo hepfo mwese muveyo muhunge muhunge.”

Muri aya mashusho, uyu musozi uba uri kugenda ndetse n’ibyari biwuhinzeho byose birimo intsina ndetse n’ibindi bimera byose byari biwuriho.

🔴😳Amasanamu azindutse araca irya nino ku mbuga ngurukana bumenyi, ni ay’umusozi uriko ururuka, usa n’uwubomoka, uja mu kiyaya. Ahantu vyabereye ntiharamenyekana neza , ariko igitanganje nuko abantu bari bahari bavuga ikirundi.

Woba wahamenye ? Habwire abandi. pic.twitter.com/8eqrTNgp1J

— AKEZA Burundi (@akezanet) March 6, 2023

Humvikanamo abaturage batunguwe n’ibi byariho biba, basa nk’abagize ubwoba dore ko ari ubwa mbere bari babibonye.

Umwe ati “Ibara [ishyano] riraguye ibara riraguye nimuveyo.” Yaburiraga abari bakiri mu gace iyi nkangu yerecyezagamo guhunga vuba na bwangu ngo itabahitana.

Abahanga mu bumenyi bw’Isi, bavuga ko ibi bisanzwe bibaho, aho bavuga ko biterwa no kuba ubutaka buba bwabitse amazi menshi mo imbere bigatuma ubutaka bumanuka buhereyemo hasi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Louise Bigirimana says:
    2 years ago

    Ni Bujumbura rural si Bujumbura mairie

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Next Post

Umusore wifuza kuba mu bakire 10 ba mbere yongeye kuvuga ibitangaje anagaruka kuri Bamporiki

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore wifuza kuba mu bakire 10 ba mbere yongeye kuvuga ibitangaje anagaruka kuri Bamporiki

Umusore wifuza kuba mu bakire 10 ba mbere yongeye kuvuga ibitangaje anagaruka kuri Bamporiki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.