Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda arakekwaho kwiyahura abitewe no kwimwa urukundo

radiotv10by radiotv10
19/02/2022
in MU RWANDA
0
Umusore wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda arakekwaho kwiyahura abitewe no kwimwa urukundo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye aho yari atuye i Tumba mu Karere ka Huye, aho bikekwa ko yiyahuye abitewe no kuba hari umukobwa yakundaga ariko we ntamukunde.

Amakuru dukesha abo muri iyi Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko uyu munyeshuri witwa Pacifique, yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ibarurishamibare, akaba yigaga ku nguzanyo ya Leta.

Umurambo w’uyu musore wari ufite imyaka 21 y’amavuko, bawubonye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2022, ahagana saa yine mu Mudugudu wa Agasengasenge, Akagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba.

Umurambo we bawubonye mu gihe hari hashize akanya ari kumwe na bagenzi be kuko yabasize mu cyumba aho baganiriraga agasohoka nk’ugiye ku bwiherero mu kanya gato basohotse bamusanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Birakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima abitewe no kuba hari umukobwa yakundaga ariko we akamutera umugongo ndetse ko ubwo ibi byabaga bashobora kuba bari bamaze kuvugana.

Umwe mu baba mu gipangu nyakwigendera yabagamo, yagize ati “Hari umukobwa yakundaga ariko we ngo atamukunda amubeshyabeshya, yikundira abandi.”

Uyu munyeshuri avuga ko RIB yajyanye telefone ya nyakwigendera kuko hari hashize akanya ari kuvugana n’uwo mukobwa ndetse bari no kwandikirana ubutumwa kugira ngo bizifashishwe mu iperereza.

Migabo Vital uyobora Umurenge wa Tumba, yemeje aya makuru, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera na wo wahise ujyanwa mu bitari Bikuru bya Kaminuza bya CHUB.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 2 =

Previous Post

Abafatanyije na Gitwaza gushinga Zion Temple bamweguje, RGB ibitera utwatsi

Next Post

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yashyiriweho ikibumbano mu Bwongereza giteze mu mbyino Nyarwanda

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi Sherrie Silver yashyiriweho ikibumbano mu Bwongereza giteze mu mbyino Nyarwanda

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yashyiriweho ikibumbano mu Bwongereza giteze mu mbyino Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.