Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye aho yari atuye i Tumba mu Karere ka Huye, aho bikekwa ko yiyahuye abitewe no kuba hari umukobwa yakundaga ariko we ntamukunde.
Amakuru dukesha abo muri iyi Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko uyu munyeshuri witwa Pacifique, yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ibarurishamibare, akaba yigaga ku nguzanyo ya Leta.
Umurambo w’uyu musore wari ufite imyaka 21 y’amavuko, bawubonye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2022, ahagana saa yine mu Mudugudu wa Agasengasenge, Akagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba.
Umurambo we bawubonye mu gihe hari hashize akanya ari kumwe na bagenzi be kuko yabasize mu cyumba aho baganiriraga agasohoka nk’ugiye ku bwiherero mu kanya gato basohotse bamusanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Birakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima abitewe no kuba hari umukobwa yakundaga ariko we akamutera umugongo ndetse ko ubwo ibi byabaga bashobora kuba bari bamaze kuvugana.
Umwe mu baba mu gipangu nyakwigendera yabagamo, yagize ati “Hari umukobwa yakundaga ariko we ngo atamukunda amubeshyabeshya, yikundira abandi.”
Uyu munyeshuri avuga ko RIB yajyanye telefone ya nyakwigendera kuko hari hashize akanya ari kuvugana n’uwo mukobwa ndetse bari no kwandikirana ubutumwa kugira ngo bizifashishwe mu iperereza.
Migabo Vital uyobora Umurenge wa Tumba, yemeje aya makuru, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera na wo wahise ujyanwa mu bitari Bikuru bya Kaminuza bya CHUB.
RADIOTV10