Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

radiotv10by radiotv10
24/01/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inshuti ye magara bari birirwanye, bikekwa ko yamuhoye ibihumbi 40 Frw yari yagurishije intama yari yajyanye ku isoko bari kumwe.

Maniraguha Phocas wabaga mu Mudugudu wa Manjari, mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga, yapfuye nyuma yo kujyanwa kwa muganga kubere ibikomere yari yatewe no gukubitwa na mugenzi we witwa Nkurunziza bari inshuti.

Uku gukubitwa kwabaye ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023 nyuma yuko uwamukubise bavanye ku isoko kugurisha intama, bakamwishyura ibihumbi 40 Frw, undi agacura umugambi wo kuyamwambura.

Nkurunziza wari wirirwanye na nyakwigendera abizi ko afite ayo mafaranga, yamusabye ko yamuherekeza mu Mudugudu wa Gatovu mu Kagari ka Rwinzovu muri uyu Murenge wa Gataraga, maze bageze ahatari abantu yadukira mugenzi we aramuniga mpaka amusize ari intere.

Nyuma yaje gutabarwa n’abaturage bamujyana kwa muganga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, aza gushiramo umwuka.

Umubyeyi wa nyakwigendera aganira na RADIOTV10, yavuze ko ubwo umwana we yajyanaga n’uwo wamukubise, yari azi ko bagiye bisanzwe kuko bari basanganywe, ntamenye ko agiye kumugirira nabi.

Ati “Icyo nasaba ubuyobozi ni uko na we yamuzira nkuko yanyiciye umwana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yemeye amakuru y’ubu bugizi bwa nabi, bwakozwe n’uwashatse kumukuramo amafaranga.

Ati “Uwo muntu yari asanzwe n’ubundi adafite ingeso nziza, muri macye ni igisambo, yashatse kumwaka amafaranga rero barayarwanira, ni uko igisambo kiramwangiza mu ijosi kimusiga arembye kiriruka. Uwakomereje byamuviriyemo kwitaba Imana.”
Uyu muyobozi yavuze ko muri aka gace koko hajya havuka udutsiko nk’utu tw’abagizi ba nabi, ariko ko iyo ubuyobozi bubimenye bwihutira kudusenya kugira ngo tudakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bavuga ko uyu wishe mugenzi we akwiye kubiryozwa by’intangarugero kuko muri aka gace hari abagizi ba nabi batega abahisi n’abagenzi bakabambura ibyabo.

Umwe yagize ati “Kuko ba Midugudu bafite ayo malisiti bayafite bazi abo bagizi ba nabi, bazafashe ubuyobozi, noneho bubategeke kuko ntabwo bari hejuru y’amategeko.”

Ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, na we yagize icyo avuga ku mutekano mucye ukomeje kuharangwa, ati “Icyo turi gusaba ni uko abantu bari gukora amabi ameze atyo babe bashyikirizwa ubutabera, bubakanire ikibakwiye, kuko abaturage bo twararembye, kandi hari igihe ushobora kubatanga nk’umuyobozi yaramuka amenye ko ari wowe wamutanze na we ukaba wabigenderamo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye

Next Post

Umusirikare ukomeye muri FARDC wari indwanyi kabuhariwe washinjwaga gukorana na M23 yapfuye

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusirikare ukomeye muri FARDC wari indwanyi kabuhariwe washinjwaga gukorana na M23 yapfuye

Umusirikare ukomeye muri FARDC wari indwanyi kabuhariwe washinjwaga gukorana na M23 yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.