Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inshuti ye magara bari birirwanye, bikekwa ko yamuhoye ibihumbi 40 Frw yari yagurishije intama yari yajyanye ku isoko bari kumwe.

Maniraguha Phocas wabaga mu Mudugudu wa Manjari, mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga, yapfuye nyuma yo kujyanwa kwa muganga kubere ibikomere yari yatewe no gukubitwa na mugenzi we witwa Nkurunziza bari inshuti.

Izindi Nkuru

Uku gukubitwa kwabaye ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023 nyuma yuko uwamukubise bavanye ku isoko kugurisha intama, bakamwishyura ibihumbi 40 Frw, undi agacura umugambi wo kuyamwambura.

Nkurunziza wari wirirwanye na nyakwigendera abizi ko afite ayo mafaranga, yamusabye ko yamuherekeza mu Mudugudu wa Gatovu mu Kagari ka Rwinzovu muri uyu Murenge wa Gataraga, maze bageze ahatari abantu yadukira mugenzi we aramuniga mpaka amusize ari intere.

Nyuma yaje gutabarwa n’abaturage bamujyana kwa muganga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, aza gushiramo umwuka.

Umubyeyi wa nyakwigendera aganira na RADIOTV10, yavuze ko ubwo umwana we yajyanaga n’uwo wamukubise, yari azi ko bagiye bisanzwe kuko bari basanganywe, ntamenye ko agiye kumugirira nabi.

Ati “Icyo nasaba ubuyobozi ni uko na we yamuzira nkuko yanyiciye umwana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yemeye amakuru y’ubu bugizi bwa nabi, bwakozwe n’uwashatse kumukuramo amafaranga.

Ati “Uwo muntu yari asanzwe n’ubundi adafite ingeso nziza, muri macye ni igisambo, yashatse kumwaka amafaranga rero barayarwanira, ni uko igisambo kiramwangiza mu ijosi kimusiga arembye kiriruka. Uwakomereje byamuviriyemo kwitaba Imana.”
Uyu muyobozi yavuze ko muri aka gace koko hajya havuka udutsiko nk’utu tw’abagizi ba nabi, ariko ko iyo ubuyobozi bubimenye bwihutira kudusenya kugira ngo tudakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bavuga ko uyu wishe mugenzi we akwiye kubiryozwa by’intangarugero kuko muri aka gace hari abagizi ba nabi batega abahisi n’abagenzi bakabambura ibyabo.

Umwe yagize ati “Kuko ba Midugudu bafite ayo malisiti bayafite bazi abo bagizi ba nabi, bazafashe ubuyobozi, noneho bubategeke kuko ntabwo bari hejuru y’amategeko.”

Ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, na we yagize icyo avuga ku mutekano mucye ukomeje kuharangwa, ati “Icyo turi gusaba ni uko abantu bari gukora amabi ameze atyo babe bashyikirizwa ubutabera, bubakanire ikibakwiye, kuko abaturage bo twararembye, kandi hari igihe ushobora kubatanga nk’umuyobozi yaramuka amenye ko ari wowe wamutanze na we ukaba wabigenderamo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru