Umutungo wa Sosiyete ifite Banki ikomeye mu Rwanda ugeze ku kayabo ka Miliyari zihanitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete ya BK Group yagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, imari yayo yiyongereyeho 28%, bituma umusaruro mbumbe wayo usatira miliyari 18 Frw, mu gihe umutungo wayo wose wageze kuri Miliyari 1 741,7 Frw.

Uyu mutungo ugeze kuri aka gaciro, mu gihe Banki ya Kigali iri mu bigo by’iyi sosiyete, yo ivuga ko bitarenze mu mwaka wa 2025 ikoranabuhanga rizasimbura amashami iyi banki ifite mu Gihugu.

Izindi Nkuru

Aya mezi atatu ya mbere atangira umwaka wa 2023, ari na yo agize igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka; BK Group ivuga ko icyo gihe ubukungu bw’isi butari bwifashe neza, ariko ko bitabujije ko inzego eshanu zikorera muri uyu muryango zarushijeho gutera imbere.

Umuyobozi mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana, yagize ati “Muri iki gihembwe cya mbere twishimiye ko BK Group, nk’ikigo gihurije hamwe ibigo bitanu cyabashije kugaragaza umusaruro mbumbe wa miliyari 17.9 Frw. Ayo angana na miliyoni 13.2 z’amadolari ya amerika. Bikaba bingana n’ukwiyongera k’umusaruro; ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize; cya 28% yose hamwe.”

BK Group igaragaza umutungo wayo wose wageze kuri miliyari 1 741,7 Frw. Habayeho izamuka rya 2.5%. Muri ayo mezi atatu batanze inguzanyo ifite agaciro ka miliyari 1 118,8Frw, yiyongereye ku kigero rwa 13.3%. naho ubwizigamire bw’abakiliya bwageze kuri Miliyari 1 058.8 Frw, yazamutseho 3.2%.

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali iri mu bigo bigize iyi sosiyete, avuga ko bashyize imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi. Kugeza ubu umukiliya wa Banki ya Kigali ashobora kohereza amafaranga mu Bushinwa. Ndetse ngo bafite gahunda yo gufasha abakiliya babo bose kwimukira ku ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2025.

Yagize ati “Twashyizeho uburyo bwo gukoresha banki unyuze kuri telephone zigezweho. Ndetse turabona abakiliya benshi bareka kujya ku mashami ya banki cyangwa abaduhagarariye, ahubwo bakimukira kuri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga. Ni na yo mpamvu turi kugenda dufunga amwe mu mashami. Ndetse turi kurushaho gushyira serivisi nyinshi kuri iri koranabuhanga.

Twashyizemo uburyo bwo gucunga inguzanyo, ndetse no kwishyurana. Kuri ubu umuntu ashobora kohereza amafaranga mu Bushinwa akoresheje uburyo bwitwa ALIPAY.”

Avuga ko uku kuzamura ikoranabuhanga mu bikorwa bya banki, bivuza ko bizagera ku 100%.

Ati “Turashaka ko amashami yacu ahinduka ahantu ho kumenyekanisha ibikorwa byacu. Dufite umuhigo ko mu mwaka wa 2025, 95% by’abakiliya bacu bazaba bakoresha ubwo buryo bushya.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru