Abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo usanzwe ufatanya na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23, biravugwa ko wamaze kugera muri Ituri guhangana n’abarwanyi ba ADF irwanya Uganda.
Biravugwa ko abarwnayi ba Wazalendo bamaze gushinga ibirindiro ahitwa Mungamba mu bilometero 100 uvuye mu Mujyi wa Bunia muri Teritwari ya Irumu muri Ituri.
Amakuru ava mu gace aba barwanyi bakambitsemo, avuga ko baje gutata muri aka gace kugira ngo bahashinge ibirindiro mu rwego rwo gukozanyaho n’abarwanyi ba ADF.
Aba barwanyi baravugwa muri aka gace kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, biravugwa ko bahagiye boherejwe n’ubuyobozi, kugira ngo bakomeze gufasha FARDC mu rugamba irimo rwo guhashya umutwe wa ADF.
Gusa Sosiyete Sivile ikorera muri aka gace, ivuga ko kuba aba barwanyi baje muri aka gace, bishobora kongera ibibazo by’umutekano mucye muri aka gace gasanzwe kabamo imitwe myinshi yitwaje intwaro.
Pascal Kisezo, umwe mu bayobozi muri aka gace, yagize ati “Hano muri Irumu, hari imiryango myinshi yitwaje intwaro. Niba rero baje kongeraho indi mitwe, bakaba bazanye n’intwaro. Baravuga ko Wazalendo ari abantu bakunda Igihugu, baje kurwana ku baturage cyangwa kurandura ADF. Ejo bazaba ari abanzi b’abaturage.”
Umuyobozi wa Teritwari ya Irumu, Colonel Jean Siro Simba yemeje ko hoherejwe itsinda rya mbere rya Wazalendo, barimo n’abayobozi kugira ngo bajye gukurikirana uko ibibazo by’umutekano bihari.
Yavuze ko kandi ko kuba aba barwanyi bageze hariya, bitigeze bimenyeshwa inzego zabo. Ati “Icy’ingenzi ni uko bazagaruka aho bari bari.”
Uku kohereza abarwanyi ba Wazalendo, ibaye nyuma yuko habaye urugamba ruhuriweho na FARDC n’igisirikare cya Uganda mu guhashya umutwe wa ADF, byanemejwe ko rwasize hishwe abayobozi babiri b’uyu mutwe.
RADIOTV10