Umutwe urwanya u Burundi wateye ishoti ibyemezo bya EAC usaba Ndayishimiye kudatukana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wavuze ko udashobora kubahiriza ibiherutse kwemezwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byo gushyira intwaro hasi ugataha mu gihe hakiriho ibibazo byatumye bajya mu mashyamba.

Mu nama y’abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye mu cyumweru gishize, hafatiwemo ibyemezo bigamije kurandura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Muri iyi myanzuro, harimo utegeka imitwe yose ikomoka mu Bihugu byo hanze gushyira hasi intwaro igataha mu Bihugu yaturutsemo, bitaba ibyo ikazahavanwa n’amasasu izaraswaho n’Itsinda ry’Igisirikare gihuriweho n’Ibihugu bigize EAC.

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wasohoye itangazo kuri uyu wa 24 Mata 2022, uvuga ko udashobora gushyira hasi intwaro mu gihe ibyo wifuza bitarubahirizwa.

Uyu mutwe w’inyeshyamba ushinja ubutegetsi bw’u Burundi gukoresha amatora anyuze mu buriganya  wagize uti “RED-Tabara ntiteze gushyira hasi intwaro mu gihe uburenganzira bwo gutora butanyuze mu mucyo.”

RED-Tabara ishinja ubutegetsi bw’u Burundi kumena amaraso mu bihe by’amatora, wavuze ko n’imvugo yakoreshejwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yavagaga kuri iriya myanzuro ya EAC, yumvikanamo agasuzuguro ko kwita iyi mitwe inyeshyamba z’abanyabyaha ayisaba gutaha mu Gihugu.

Itangazo rya RED-Tabara rigira riti “Tutitaye ku mvugo itukana yakoresheje imbere y’Abarundi amagana, umutwe wa RED-Tabara uributsa ko gutaha mu Gihugu cyacu ari zo nzozi n’intego byacu.

Rivuga ko icyatumye abagize uyu mutwe bahunga Igihugu cyabo kizwi n’Isi yose bityo ko Perezida Ndayishimiye umwe ari we ukwiye gushyiraho uburyo bwa politiki bwatuma bataha.

Bavuga ko uyu mutwe wa RED-Tabara uvuga ko umaze amezi atandatu uri mu mirwano ikomeye n’Igisirikare cy’u Burundi (FDN), ukomeza igira uti “Wafashe intwaro kubera ko ubutegetsi ba CNDD-FDD wahonyoye uburenganzira bw’abaturage bwo kwihiyiramo abayobozi binyuze mu matora aciye mu mucyo nk’uko biteganywa n’amahame mpuzamahanga.”

Iri tangazo rikavuga ko Perezida Ndayishimiye ubwe yari akwiye gutuma habaho ibiganiro by’imishyikirano kandi bikitabirwa n’imiryango iharanira amatora anyuze mu mucyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru