Ruhango: Bashengurwa no kuba imyaka 28 ishize Abarundi bishe Abatutsi batarabiryozwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Ntongwe mu Karere ka Ruhango, abaharokokeye bongeye kugaruka ku bugome bw’Abarundi bahabaga bishe Abatutsi urw’agashinyaguro ariko bakaba batarabiryozwa.

Muri iki gikorwa cyabere ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu Murenge wa Kinazi ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022, abarokokeye muri aka gace bongeye kugaragaza inzira y’umusaraba banyuzemo.

Izindi Nkuru

Bavuze ko mu 1992 hari Abarundi bari barahungiye muri aka gace, bakaza no kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi aho bafatanyaga n’Interahamwe mu kwica Abatutsi.

Evode Munyarangabo waharokokeye yavuze ko Abarundi bari barahungiye muri aka gace baje bakitwara nk’interahamwe.

Ati “Abarundi baje hano mu 1992, ni ubwa mbere ubundi umunyamahanga aza akagutegekera iwanyu.”

mu rwego rwo guhabwa ubutabera, Abarundi bagize uruhare muri Jenoside muri ibi bice, bakurikiranwa.

Yagize ati “Buri munsi uko twibutse hano duhora tugaruka ku kibazo cy’Abarundi batwiciye abantu…abakuru barabivuga buri munsi ukuntu Abarundi baje bagatangira gushyiraho za bariyeri na mbere ya Jenoside.”

Perezida w’Umuryango Ibuka urengera inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Nkuranga Egide na we yavuze ko iki kibazo gihora kigarukwaho kandi ko kugira ngo abarokokeye muri ibi bice bumve ko babonye ubutabera, ari ko Abarundi babiciye ababo babihanirwa.

Yagize ati “Namwe wenda muraza kuturema agatima, mutubwire muti ‘turapanga ibi, tubigeze aha’ iki kibazo cy’Abarundi gihora kivugwa iteka rwose muduhumurize mutubwire aho kigeze.”

Nkuranga Egide avuga u Burundi n’u Rwanda byagaragaje ubushake bwa politiki mu gukora mu nzego, byari bikwiye no gukorana mu gutuma Abarundi bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, bashakishwa bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko icyaha cya Jenoside kidasaza bityo ko uwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi aho yaba ari hose akwiye gushakishwa akabihanirwa.

Yagize ati “Turabizeza ko nk’Igihugu tuzakomeza kugira ngo abagize uruhare mu guhekura u Rwanda aho baba bari hose bakurikiranwe kugeza igihe ubutabera bwigaragaje.”

Abarokokeye mu Mayaga bavuga kandi ko hari abandi babahekuye batarabibazwa nk’uwahoze ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Rutabo witwa Nsabimana Jacques wari wariswe Pilato wari warateye intebe hafi y’icyobo yari yaracukuje aha i Rutabo cyajugunywemo Abatutsi barenga ibihumbi 60.

Urwibutso rwa Ruhango ruri i Kinazi, rushyinguyemo rushyinguyemo imibiri 63 150 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, hakaba hashyinguwe indi mibiri 65 yabonetse muri uyu mwaka.

Hashyinguwe indi mibiri 65

Minisitiri Gatabazi yizeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside bagezwe imbere y’ubutabera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru