Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvuduko wa 40Km/h ubanza ari nk’uw’abanyamaguru, Polisi yashatse gutubura amafaranga cyane- P.Kagame

radiotv10by radiotv10
19/11/2021
in MU RWANDA
0
Umuvuduko wa 40Km/h ubanza ari nk’uw’abanyamaguru, Polisi yashatse gutubura amafaranga cyane- P.Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku mpaka zari zimaze iminsi zivugwa ku bijyanye n’ibihano by’amande bicibwa abatwara ibinyabiziga kubera umuvuduko mwinshi, avuga ko ubundi umuvuduko wa 40Km/h ari nk’uwabagenda n’amaguru, ati “Ndakeka ko bashatse [Polisi] gutubura amafaranga.” Avuga ko hari ibyo yasabye Polisi y’u Rwanda.

Perezida Kagame Paul yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo mu muhango wo guhemba abasora neza, akaba yashimiye abasora kuko ari bo bagira uruhare mu gufasha Igihugu kugera ku iterambere rikomeje kugeraho.

 

Umuvuduko wa 40Km/h ni uw’abanyamaguru

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ku ngingo imaze iminsi ivugwaho cyane ijyanye n’amande acibwa abarenza umuvuduko w’ibinyabiziga wagenwe mu Rwanda yagarutsweho cyane muri iki cyumweru.

Perezida Kagame watangiye abwira abitabiriye uriya muhango ko bashobora kuba bageze aho wabereye baciwe amande menshi kubera ziriya camera zashyizwe ku mihanda zimaze iminsi zivugwaho cyane.

Agaruka ku bantu bamaze iminsi bitotomba, yagize ati “Baravuga ngo ntawuhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano ku warengeje ibilometeri nka 40 ku isaha.”

Akomeza agira ati “Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwa bamwe muri twe dukoresha tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo…”

Perezida Kagame wavugaga ko uriya muvuduko uri hasi cyane ariko ko adashaka ko umuvuduko uba mwinshi kuko na wo uvamo ingaruka nyinshi.

Ati “Ariko nanone ntabwo umuvuduka wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya. Nabwiye Abapolisi ko nshaka ko tugira balance [guhuza].”

Yanagarutse kandi ku bavugaga ku byapa byo ku muhanda bigaragaza umuvuduko ntarengwa, avuga ko hari abavuga ko batabibona ariko bakaza gutungurwa no kuba baciwe amande, avuga ko ibyo bimenyetso byose bigomba kuboneka kugira ngo hatagira ugwa mu makosa bitamuturutseho.

 

Imisoro idufasha kuzamura imibeho myiza y’abaturage

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira abasora kuko imisoro batanga ari yo igira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Ari abatabonye igihembo ariko mpereye no kubabibonye, bigaragara ko bakora icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza ibyo dukora tukabyongera, tubakira neza bikatugirira inyungu, birumvikana ko igihugu na cyo kibyungukiraho.”

Yanavuze ku bataratanga imisoro, yavuze ko bakwiye kwikubita agashyi kandi bakigira kuri bariya bahembwe uyu munsi.

Perezida Kagame wavuze ko imisoro ubusanzwe ari igishoro cy’imibereho myiza yo mu bihe biba bigezweho ndetse no mu bihe biri imbere, yaboneyeho gushimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gikusanya iriya misoro.

Ati “Nabanje gushimira abasora birumvikana ariko n’ababasoresha tubashimire, barabahwitura, bakabibutsa kandi bakajya kwakira ibigenewe Igihugu kandi abanyarwanda twese dusangira.”

RadioTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + eleven =

Previous Post

Bamwe bari basanzweho: Dore Abayobozi b’Uturere 27 bagiye kuyobora manda y’imyaka 5

Next Post

Hari abagiterwa ipfunwe no kugura udukingirizo: Abakobwa bo ngo ni sakirirego

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari abagiterwa ipfunwe no kugura udukingirizo: Abakobwa bo ngo ni sakirirego

Hari abagiterwa ipfunwe no kugura udukingirizo: Abakobwa bo ngo ni sakirirego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.