Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yamaganye imvugo yitiriwe Perezida Paul Kagame ivuga ko yavuze ko igihe cyose u Burayi na America bagenzura ifaranga ry’Umugabane wa Afurika, bazanakomeza kugenzura ubukungu bwawo, bityo ko ukwiye guhagarika ikoreshwa ry’Amadolari n’Ama-Euro.
Ni nyuma y’uko konti yo ku rubuga nkoranyambaga wa X yitwa Zoom Afrika itangaje ubutumwa ivuga ko bwavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Uru rubuga rusanzwe rutambutsa ubutumwa bwo kuzirikana (Quotes) bwavuzwe na bamwe mu bafite amazina akomeye ku Isi, rwagaragaje ubwo ruvuga ko bwavuzwe n’Umukuru w’u Rwanda.
Ubu butumwa uru rubuga rwitiriye Perezida Kagame, bugira buti “Igihe cyose u Burayi na America bagenzura amafaranga yacu, bazanakomeza kugenzura ubukungu bwacu: Dukeneye ko tugira ifaranga rihuriweho rizakomeza gusigasira ubutunzi bwacu aho gukomeza gukoresha amadolari n’ama-Euro.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibi byitiriwe ko byavuzwe n’Umukuru w’Igihugu, atari byo, ahubwo ko ari ibyamwitiriwe.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yagize ati “Iyi ni imvugo y’incurano. Perezida Kagame ntiyigeze abivuga.”
Bimwe mu Bihugu bivuga ko byatangiye urugendo rwo kwigobotora gukoresha amadolari mu bucuruzi mpuzamahanga, aho hanashinzwe umuryango wa BRICS uhuriyemo Ibihugu nka Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, Afurika y’Epfo, na Zimbabwe; ugamije kuzakuraho gukoresha ifaranga ry’idolari ahubwo ugashyiraho ifaranga uhuriweho.
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko Igihugu gishobora gufata umwanzuro nk’uyu kibanje kureba abafatanyabikorwa barwo.
Icyo gihe yagize ati “Twebwe iyo turebye abafatanyabikorwa batatu b’ibanze b’u Rwanda mu bucuruzi; barimo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abo bose baracyakoresha idorali.”
Yakomeje avuga ko “Ku ruhande rw’u Rwanda haracyari kare kuvuga ko dushobora gukoresha irindi faranga. Isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika na ryo rifite umugambi wo gufasha Ibiguhu gukora ubucuruzi mu mafaranga y’Ibihugu byabo, ariko haracyari urugendo rurerure, bityo rero navuga ko hakiri kare kuvuga ko u Rwanda cyangwa Afurika bashobora kwigobotora idorali.”
RADIOTV10
Ndashima ko byibuza dufite abayobozi bacanye kumaso