Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugizi wa Guverinoma yamaganye ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
1
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo

Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yamaganye imvugo yitiriwe Perezida Paul Kagame ivuga ko yavuze ko igihe cyose u Burayi na America bagenzura ifaranga ry’Umugabane wa Afurika, bazanakomeza kugenzura ubukungu bwawo, bityo ko ukwiye guhagarika ikoreshwa ry’Amadolari n’Ama-Euro.

Ni nyuma y’uko konti yo ku rubuga nkoranyambaga wa X yitwa Zoom Afrika itangaje ubutumwa ivuga ko bwavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Uru rubuga rusanzwe rutambutsa ubutumwa bwo kuzirikana (Quotes) bwavuzwe na bamwe mu bafite amazina akomeye ku Isi, rwagaragaje ubwo ruvuga ko bwavuzwe n’Umukuru w’u Rwanda.

Ubu butumwa uru rubuga rwitiriye Perezida Kagame, bugira buti “Igihe cyose u Burayi na America bagenzura amafaranga yacu, bazanakomeza kugenzura ubukungu bwacu: Dukeneye ko tugira ifaranga rihuriweho rizakomeza gusigasira ubutunzi bwacu aho gukomeza gukoresha amadolari n’ama-Euro.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibi byitiriwe ko byavuzwe n’Umukuru w’Igihugu, atari byo, ahubwo ko ari ibyamwitiriwe.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yagize ati “Iyi ni imvugo y’incurano. Perezida Kagame ntiyigeze abivuga.”

Bimwe mu Bihugu bivuga ko byatangiye urugendo rwo kwigobotora gukoresha amadolari mu bucuruzi mpuzamahanga, aho hanashinzwe umuryango wa BRICS uhuriyemo Ibihugu nka Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, Afurika y’Epfo, na Zimbabwe; ugamije kuzakuraho gukoresha ifaranga ry’idolari ahubwo ugashyiraho ifaranga uhuriweho.

Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko Igihugu gishobora gufata umwanzuro nk’uyu kibanje kureba abafatanyabikorwa barwo.

Icyo gihe yagize ati “Twebwe iyo turebye abafatanyabikorwa batatu b’ibanze b’u Rwanda mu bucuruzi; barimo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abo bose baracyakoresha idorali.”

Yakomeje avuga ko “Ku ruhande rw’u Rwanda haracyari kare kuvuga ko dushobora gukoresha irindi faranga. Isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika na ryo rifite umugambi wo gufasha Ibiguhu gukora ubucuruzi mu mafaranga y’Ibihugu byabo, ariko haracyari urugendo rurerure, bityo rero navuga ko hakiri kare kuvuga ko u Rwanda cyangwa Afurika bashobora kwigobotora idorali.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. HABYARIMANA Noel says:
    1 year ago

    Ndashima ko byibuza dufite abayobozi bacanye kumaso

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 5 =

Previous Post

Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

Next Post

Ntibumva impamvu ubwiherero bubakiwe bufungurwa gusa iyo hari bunyure abayobozi ku minsi y’ibirori

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibumva impamvu ubwiherero bubakiwe bufungurwa gusa iyo hari bunyure abayobozi ku minsi y’ibirori

Ntibumva impamvu ubwiherero bubakiwe bufungurwa gusa iyo hari bunyure abayobozi ku minsi y’ibirori

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.