Ingingo itavugwaho cyane mu bukungu: Kuki Amadolari Akomeje kuryamira Amanyarwanda?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare igaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta agaciro kuko iki gihugu gikoresha amafaranga mesnhi, gitumiza ibicuruzwa byinshi mu mahanga kandi kigakoresha idorali rya Amerika. Ibitangazwa na BNR byumvikanamo ko iri faranga ry’amahanga rizakomeza kugira ijambo.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku rugero rwa 4.6% bagereranyije n’urugero ryariho mu mpera z’umwaka wa 2022.

Izindi Nkuru

Iyi Banki itangaza ko ibi byatewe n’uko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarushijeho guhenda; kubera ko babigura mu madorali ya amerika, na yo yarushijeho guhenda ku isoko ry’ivunjisha.

Ibi bituma amafaranga u Rwanda rwabitanzeho yiyongeraho ku rugero rwa 27.6%, ariko ayo rukura mu byo bohereje mu mahanga yiyongereye ku rugero rwa 17.4%. Ibi bituma icyuho mu bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga kizamuka ku rugero rwa 35.2%.

Mu rwego rwo kwigobotora idorali rya Amerika n’ingaruka rigira ku mibereho y’abaturage, Ibihugu 30 birimo 6 byo muri Afurika byiyemeje kuyoboka umuryango w’ubukungu witwa BRICS wakozwe n’Ibihugu bya Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Ndetse ibyo bihugu; birimo na Zimbabwe; ngo byiteguye gukoresha ifaranga ry’uwo muryango mu bucuruzi mpuzamahanga.

 

Aho u Rwanda ruhagaze

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko nabo izi nkuru zo kuba hari Ibihugu bishaka kwigobotora idolari bazibona mu binyamakuru.

Ati “Ariko kugira ngo Igihugu gifate umwanzuro wo guhindura ifaranga gikoresha muri ubwo bucuruzi bisaba ko kibanza no kureba abafatanyabikorwa basanzwe bakorana. Twebwe iyo turebye abafatanyabikorwa batatu b’ibanze b’u Rwanda mu bucuruzi; barimo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abo bose baracyakoresha idorali.”

Agaruka kuri iriya nzira iri gufatw ana biriya Bihugu, Saraya yakomeej agira ati “Ku ruhande rw’u Rwanda haracyari kare kuvuga ko dushobora gukoresha irindi faranga. Isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika na ryo rifite umugambi wo gufasha Ibiguhu gukora ubucuruzi mu mafaranga y’Ibihugu byabo. Ariko haracyari urugendo rurerure. Bityo rero navuga ko hakiri kare kuvuga ko u Rwanda cyangwa Afurika bashobora kwigobotora idorali.”

Umusesenguzi Alexis Nizeyimana avuga ko kiriya cyifuzo cy’uriya muryango wa BRICS, kitahita gishyirwa mu bikorwa.

Ati “Ntabwo barakora ku buryo bagira ifaranga ryabo. Iyo banki ya bo, umutungo ifite baracyawubara mu madorali, urumva rero bagize ifaranga ryabo, yaba ari andi mahitamo.”

Akomeza agaragaza ingamba zafatwa mu kwigobotora umutwaro w’idolari rigenda ritesha agaciro ifaranga ry’Igihugu, akavuga ko hari ibishobora gukorwa.

Ati “Erega kwigobotora idorali si ukuvuga ngo ntiturikoreshe, ahubwo ni ukuvuga ngo igihe ritanyungukira, mfite andi mahitamo. Ushobora gukenera guhaha ibyo muri Amerika, ariko niba ukeneye ibyo mu Bushinwa, kuki umuntu avunjisha amafaranga ye mu madorali kandi u Bushinwa na bwo bufite ifaranga? Ukagura idorali riguhenze, ugurisha ibicuruzwa na we arashaka inyungu; bikarangira utanze inyungu z’umurengera.”

Nubwo idorali rya Amerika rikomeje gukandagira ifaranga ry’u Rwanda mu bucuruzi mpuzamahanga, bigatuma imibereho y’Abaturarwanda irushaho guhenda; Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ifite ubwizigamire bw’amadorali ashobora gutumiza ibicuruzwa mu gihe cy’amezi ane.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru