Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ibikwiye gutera ipfunwe ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye

radiotv10by radiotv10
03/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire; yavuze ko biteye isoni kubona ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwiyambaza abacancuro, umutwe w’abajenosideri n’ingabo z’Ibihugu bine kugira ngo bwiyicire abaturage b’iki Gihugu, ariko amahanga agakomeza kubyirengagiza.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, inkuru igezweho ni ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biherutse gufata indi ntera nyuma yuko umutwe wa M23 ubohoje Umujyi wa Goma, umaze gukubita incuro igisirikare cy’iki Gihugu FARDC gikorana n’abarimo FDLR, abacancuro n’ingabo z’u Burundi.

Nyuma yuko uyu mutwe ufashe umujyi wa Goma, ibirego by’ibinyoma byegekwa ku Rwanda byongeye kuba byinshi, aho nk’umuryango wa SADC washyize hanze itangazo rishinja u Rwanda gufatanya na M23 mu bitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango.

U Rwanda rwakunze guhakana ibi birego by’ibinyomwa, ni kenshi rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 ahubwo rukagaragaza impungenge rutewe n’ibyakunze gutangazwa na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi ko afite umugabi wo kurutera afatanyije n’umutwe FDLR usanzwe ukorana na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo.

Ibi byatumye u Rwanda rukaza ingamba z’ubwirinzi, nyuma yo kubona ko hari ibimenyetso by’uko Congo ifite umugambi wo gutera iki Gihugu cy’igituranyi, ndetse nyuma yuko hafashwe umujyi wa Goma, hakaba haragaragaye ibimenyetso simusiga ko uyu mugambi wari wegereje gushyirwa mu bikorwa.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, mu butumwa yatambukije kuri X kuri iki Cyumweru tariki 02 Gashyantare 2025, yavuze ko kimwe mu byo u Rwanda ruzemera gutukirwa n’iyo cyakwitwa icyaha, ari ukurinda ubusugire bwarwo n’umutekano n’ituze by’abarutuye.

Yavuze ko u Rwanda rutazigera rugira uwo rusabira uruhushya rwo kwirindira umutekano kuko ntawundi bireba uretse rwo ubwarwo nk’uko rwakunze kwigira kuva mu mateka yarwo.

Yaboneyeho kunenga ahubwo ubutegetsi bw’Igihugu cy’igituranyi cyo kinyuranyije n’uyu murongo w’u Rwanda, aho kurinda abaturage bacyo, ahubwo kikaba gishyize imbere kurimbura bumwe mu bwoko bwabo.

Yavuze ko kandi aho kugira ngo ubutegetsi bw’icyo Gihugu bushake umuti w’ibibazo by’abaturage bacyo, ahubwo bushyize imbere gukora ibikorwa bisa nko kugurisha ubusugire bwacyo ku bindi Bihugu.

Yagaragaje bimwe mu bikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje kureberwa, aho kugira ngo bibazwe ubuyobozi bw’iki Gihugu, ahubwo amahanga akajya kwegeka ibirego by’ibinyoma ku Rwanda.

Ati “Igisirikare kidahembwa, abacancuro babarirwa mu Magana, abajenosideri n’abasirikare bo mu Bihugu bine bari kwica abaturage ba DRC, Perezida wivugiye ku karubanda ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, Abaminisitiri bahamagarira abaturage kurimbura bagenzi babo babaziza ubwoko bwabo, gusahura umutungo w’Igihugu ku kigero kitigeze kibaho,…ariko ibyo byose bikirengagizwa, ntihagire ugaragaza ko ubuyobozi bwa DRC bukwiye kubazwa inshingano.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rushinjwa kubera kunanirwa inshingano kwa Guverinoma ya DRC, mu gihe ari Igihugu cya kabiri mu bunini ku Mugabane, atari uko ibivugwa ari ukuri, ahubwo kuko ibyo rusaba bishingiye ku kwishakamo ibisubizo, byanzwe.”

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragariza umuryango mpuzamahanga ko ntahandi hazava umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, atari uko ubutegetsi bw’iki Gihugu buzemera kwicarana ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23, aho kuba imbaraga za gisirikare ziri gukoreshwa ubu.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

Next Post

U Rwanda rwavuze umugambi mubisha wahishuwe n’amakuru y’ibyagaragaye i Goma nyuma y’urugamba

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze umugambi mubisha wahishuwe n’amakuru y’ibyagaragaye i Goma nyuma y’urugamba

U Rwanda rwavuze umugambi mubisha wahishuwe n’amakuru y’ibyagaragaye i Goma nyuma y’urugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.