Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire; yavuze ko biteye isoni kubona ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwiyambaza abacancuro, umutwe w’abajenosideri n’ingabo z’Ibihugu bine kugira ngo bwiyicire abaturage b’iki Gihugu, ariko amahanga agakomeza kubyirengagiza.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, inkuru igezweho ni ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biherutse gufata indi ntera nyuma yuko umutwe wa M23 ubohoje Umujyi wa Goma, umaze gukubita incuro igisirikare cy’iki Gihugu FARDC gikorana n’abarimo FDLR, abacancuro n’ingabo z’u Burundi.
Nyuma yuko uyu mutwe ufashe umujyi wa Goma, ibirego by’ibinyoma byegekwa ku Rwanda byongeye kuba byinshi, aho nk’umuryango wa SADC washyize hanze itangazo rishinja u Rwanda gufatanya na M23 mu bitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango.
U Rwanda rwakunze guhakana ibi birego by’ibinyomwa, ni kenshi rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 ahubwo rukagaragaza impungenge rutewe n’ibyakunze gutangazwa na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi ko afite umugabi wo kurutera afatanyije n’umutwe FDLR usanzwe ukorana na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo.
Ibi byatumye u Rwanda rukaza ingamba z’ubwirinzi, nyuma yo kubona ko hari ibimenyetso by’uko Congo ifite umugambi wo gutera iki Gihugu cy’igituranyi, ndetse nyuma yuko hafashwe umujyi wa Goma, hakaba haragaragaye ibimenyetso simusiga ko uyu mugambi wari wegereje gushyirwa mu bikorwa.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, mu butumwa yatambukije kuri X kuri iki Cyumweru tariki 02 Gashyantare 2025, yavuze ko kimwe mu byo u Rwanda ruzemera gutukirwa n’iyo cyakwitwa icyaha, ari ukurinda ubusugire bwarwo n’umutekano n’ituze by’abarutuye.
Yavuze ko u Rwanda rutazigera rugira uwo rusabira uruhushya rwo kwirindira umutekano kuko ntawundi bireba uretse rwo ubwarwo nk’uko rwakunze kwigira kuva mu mateka yarwo.
Yaboneyeho kunenga ahubwo ubutegetsi bw’Igihugu cy’igituranyi cyo kinyuranyije n’uyu murongo w’u Rwanda, aho kurinda abaturage bacyo, ahubwo kikaba gishyize imbere kurimbura bumwe mu bwoko bwabo.
Yavuze ko kandi aho kugira ngo ubutegetsi bw’icyo Gihugu bushake umuti w’ibibazo by’abaturage bacyo, ahubwo bushyize imbere gukora ibikorwa bisa nko kugurisha ubusugire bwacyo ku bindi Bihugu.
Yagaragaje bimwe mu bikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje kureberwa, aho kugira ngo bibazwe ubuyobozi bw’iki Gihugu, ahubwo amahanga akajya kwegeka ibirego by’ibinyoma ku Rwanda.
Ati “Igisirikare kidahembwa, abacancuro babarirwa mu Magana, abajenosideri n’abasirikare bo mu Bihugu bine bari kwica abaturage ba DRC, Perezida wivugiye ku karubanda ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, Abaminisitiri bahamagarira abaturage kurimbura bagenzi babo babaziza ubwoko bwabo, gusahura umutungo w’Igihugu ku kigero kitigeze kibaho,…ariko ibyo byose bikirengagizwa, ntihagire ugaragaza ko ubuyobozi bwa DRC bukwiye kubazwa inshingano.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rushinjwa kubera kunanirwa inshingano kwa Guverinoma ya DRC, mu gihe ari Igihugu cya kabiri mu bunini ku Mugabane, atari uko ibivugwa ari ukuri, ahubwo kuko ibyo rusaba bishingiye ku kwishakamo ibisubizo, byanzwe.”
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragariza umuryango mpuzamahanga ko ntahandi hazava umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, atari uko ubutegetsi bw’iki Gihugu buzemera kwicarana ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23, aho kuba imbaraga za gisirikare ziri gukoreshwa ubu.
RADIOTV10