Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibikorwa bya Perezida Paul Kagame byivugira ari na byo bituma Abanyafurika benshi bamushima, aboneraho kugira inama abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumwigiraho.
Yolande Makolo yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 03 Werurwa 2024 mu butumwa yanyujije kuri X, atanga ikigitekerezo ku nkuru yakozwe n’igitangazamakuru African Stream.
Mu butumwa buherekeje inkuru y’amashusho y’iki gitangazamakuru, gitangira kibaza abantu impamvu Perezida Kagame akwiye gufatwa nk’Intwari ya Afurika.
Kigira kiti “Perezida Paul Kagame yabaye ikirangirire mu Banyafurika b’Umugabane wose, akunze gutanga ibitekerezo by’ubuhanga avuga ku bwibone bw’Ibihugu by’Uburengerazuba.”
Iki gitangazamakuru gikomeza kibaza niba Perezida Kagame akwiye kuba intwari y’Umugabane wa Afurika, nubwo hari bamwe mu Banyafurika bacye batamwibonamo, nk’Abanyekongo bakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo atanga igitekerezo kuri iyi nkuru no kuri iki kibazo, yavuze ko ibyagezwego na Perezida Kagame, bikwiye kumugira igihangange n’Intwari y’u Rwanda na Afurika.
Ati “Ibyagezweho na Perezida Kagame nk’Intwari y’Umunyarwanda n’Umunyafurika, birivugira kandi ntabwo bishobora gukurwaho. Hamwe na RPF ni Umuyobozi w’Umunyafuruka wabohoye, akongera kubaka ndetse akanarinda u Rwanda, kandi ibi ni byo akomeje gukora.”
Yolande Makolo yakomeje avuga ko Abanyarwanda babyiruka bakomeje gufatira urugero rwiza kuri Perezida Kagame kandi bakaba baterwa imbaraga n’imiyoborere ye myiza.
Ati “Iyi ni yo mpamvu Abanyafurika bamwibonamo. Twese turi Abanyafurika. Abayobozi ba DRC bakwiye kubigenzerera Igihugu cyabo nk’uko yabikoze [mu gihe baba babikeneye].”
Yolande Makolo wabaye nk’uca akarongo kuri bamwe mu bayobozi bo muri Congo, batibonamo Perezida Kagame, yavuze ko ahubwo bari bakwiye kumwigiraho, aho guhora bashyize imbere ibikorwa bibi bibangamira imibereho y’abaturage b’Igihugu cyabo.
Mu bihe bitandukanye, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kumvikana avuga ko yifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, mu gihe bizwi ko imiyoborere y’u Rwanda ikomeje kuba intangarugero ku Isi yose.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya DRC kandi yakunze kuvuga ko ibyo azabigeraho akoresheje uburyo bw’intambara, ndetse ko afite ubushobozi bwo kuba yarasa mu Rwanda atiriwe ava mu Gihugu cye.
Perezida Paul Kagame utarakunze gusubiza ibyatangazwaga na mugenzi we Tshisekedi, yavuze ko ibyo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda byo ari inzozi zidashobora kuzigera zigerwaho, ariko anavuga ko uwakunze kuvuga iby’intambara, ko impamvu abivuga ari uko atayizi, anavuga ko we afite icyo ayizeho, bityo ko uwaba yifuza intambara ashobora kubimugiraho inama.
RADIOTV10