AMAFOTO: Dutere ijisho mu kindi gikorwa remezo mpamyabigwi muri Siporo y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ahazwi nka Petit Stade, i Remera mu Mujyi wa Kigali, na ho haranaguwe, ndetse imirimo iragana ku musozo, ubu isura y’iki gikorwa remezo cya Siporo y’u Rwanda, yatangiye kurabagirana.

Guhera muri Werurwe 2022 ni bwo hatangiye kuvugururwa ibikorwa remezo bya Siporo i Remera mu Karere ka Gasabo birimo Sitade Amahoro, Petit Stade yifashishwa mu mikino y’amaboko, ndetse n’inyubako ikinirwamo imikino y’abafite ubumuga.

Izindi Nkuru

Nk’uko imirimo yo kuvugurura izo nyubako zose igenda igana ku musozo, hagarajwe ishusho y’uko Petit Stade igaragara mu mafoto ateye amabengeza.

Petit Stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino itandukanye cyane cyane iy’Amaboko, nka Volleyball, Basketball na Handball.

Ibikorwa byo gusoza izi nyubako zose biteganyijwe ko izarangira hagati muri uyu mwaka wa 2024 ndetse ko izanahita ikoreshwa mu marushanwa atandukanye.

Screen izajya yifashishwa mu kwerekana amanota y’amakipe

Ikibuga kizaba giteye amabengeza

Aho kwicara hari mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda

Jimmy NDAYIZIGIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru