Amakuru mashya yo kumenya ku mukino w’ishiraniro utegerejwe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino w’ishiraniro uzayihuza na mucyeba wayo w’ibihe byose APR FC, aho igiciro cyo hejuru ari 50 000 Frw mu gihe icya macye ari 5 000 Frw.

Ni umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho ikipe ya Rayon Sports igiye guhuriramo n’ikipe ya APR FC zihora zihanganiye ibikombe, zizahura ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bwa Rayon Sports izaba yanakiriye uyu mukino, bwashyize hanze ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye ari ibihumbi bitanu (5 000 Frw), y’ahadatwikiriye.

Iyi tike izagura ibihumbi bitanu ku bazayigura mbere y’umukino, mu gihe abazayigura ku munsi w’umukino bazishyura ibihumbi birindwi (7 000 Frw).

Itike y’ahasanzwe hatwikiriye, izaba igura ibihumbi birindwi ku bazayigura mbere y’umukino, mu gihe abazayigura ku munsi w’umukino bazayigura ibihumbi icumi (10 000 Frw).

Naho mu myanya ya VIP, itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw), mbere y’umukino, ubundi abazayigura ku munsi w’umukino bazayigure ibihumbi mirongo itatu (30 000 Frw).

Naho mu myanya ya VVIP, abazagura itike mbere y’umukino no ku munsi wawo, bazishyura ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw).

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwakira APR FC zikurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, aho iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 52 mu gihe Rayon ifite amanota 45 hakaba harimo ikinyuranyo cy’amanota 7.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru