Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko rihana abatinganyi, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’iki Gihugu yasabye Perezida Nana Akufo Addo kudashyira umukono kuri uyu mushinga, kuko bishobora kuganisha ubukungu bw’iki Gihugu mu majye.

Uyu mushinga uvuga ko abazajya bitabira ibikorwa by’ubutinganyi bazajya bafungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu, ndetse n’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu ku bazajya batera inkunga ibikorwa by’ubutinganyi.

Izindi Nkuru

Nyuma na mbere y’uko uyu mushinga w’itegeko utorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatanze ibirego mu rukiko, ndetse Ibihugu bitandukanye bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisaba Prezida Akufo kutemeza iri tegeko kuko ribangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamibigambi yaburiye ko iki Gihugu ko gishobora gutakaza miliyari 3.8 USD y’inkunga ya Banki y’Isi, mu myaka iri hagati y’itanu n’itandatu iri imbere, igaragaza ko ibi byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu, mu gihe n’ubundi gisanzwe cyugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, ku buryo no mu mwaka ushize ikigega cy’imari ku isi IMF, cyayihaye imfashanyo y’ingoboka kugira ngo ibintu bitazamba kurushaho.

Hari impungenge ko icyuho icyo ari icyo cyose mu nkunga ya Banki y’Isi n’abandi baterankunga, cyakoma mu nkokora ibikorwa byo kuzahura ubukungu bw’iki Gihugu.

Perezida wa Ghana afite igihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kwakira uwo mushinga w’itegeko kugira ngo afate icyemezo niba yawushyiraho umukono ugahinduka itegeko kandi niba atabikoze, afite iminsi 14 yo gutanga impamvu zabimuteye.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru