Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

radiotv10by radiotv10
05/03/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko rihana abatinganyi, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’iki Gihugu yasabye Perezida Nana Akufo Addo kudashyira umukono kuri uyu mushinga, kuko bishobora kuganisha ubukungu bw’iki Gihugu mu majye.

Uyu mushinga uvuga ko abazajya bitabira ibikorwa by’ubutinganyi bazajya bafungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu, ndetse n’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu ku bazajya batera inkunga ibikorwa by’ubutinganyi.

Nyuma na mbere y’uko uyu mushinga w’itegeko utorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatanze ibirego mu rukiko, ndetse Ibihugu bitandukanye bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisaba Prezida Akufo kutemeza iri tegeko kuko ribangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamibigambi yaburiye ko iki Gihugu ko gishobora gutakaza miliyari 3.8 USD y’inkunga ya Banki y’Isi, mu myaka iri hagati y’itanu n’itandatu iri imbere, igaragaza ko ibi byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu, mu gihe n’ubundi gisanzwe cyugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, ku buryo no mu mwaka ushize ikigega cy’imari ku isi IMF, cyayihaye imfashanyo y’ingoboka kugira ngo ibintu bitazamba kurushaho.

Hari impungenge ko icyuho icyo ari icyo cyose mu nkunga ya Banki y’Isi n’abandi baterankunga, cyakoma mu nkokora ibikorwa byo kuzahura ubukungu bw’iki Gihugu.

Perezida wa Ghana afite igihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kwakira uwo mushinga w’itegeko kugira ngo afate icyemezo niba yawushyiraho umukono ugahinduka itegeko kandi niba atabikoze, afite iminsi 14 yo gutanga impamvu zabimuteye.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi

Next Post

Amakuru mashya yo kumenya ku mukino w’ishiraniro utegerejwe mu Rwanda

Related Posts

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

by radiotv10
17/05/2025
0

Abagize Komisiyo idasanzwe yahawe gusuzuma dosiye yo kwambura ubudagangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu...

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byarangiye atitabiriye biganiro by’amahoro, byagomba kumuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahubwo yohereza...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

by radiotv10
15/05/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo...

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino...

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

19/05/2025
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya yo kumenya ku mukino w’ishiraniro utegerejwe mu Rwanda

Amakuru mashya yo kumenya ku mukino w’ishiraniro utegerejwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.