Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yageneye ubutumwa Abofisiye Bakuru bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yageneye ubutumwa Abofisiye Bakuru bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yakiriye Abofisiye Bakuru baturuka mu Bihugu icyenda bagiye kurangiza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) ryo mu Karere ka Musanze, abasaba kuzakomeza kurangwa n’ubutwari bagaragaje mu gihe bamaze biga muri iri shuri.

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’ciyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, ku cyicaro Gikuru cy’iri Shuri.

Aba Bofisiye Bakuru barangije amasomo mu cyiciro cya 13 cy’amasomo ajyanye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course), bakiriwe ku meza bari kumwe n’imiryango yabo muri uyu musangiro warimo n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Aba Bofisiye Bakuru bagiye kurangiza amasomo muri iri shuri, bakomoka mu Bihugu icyenda birimo u Rwanda rwakiriye aya masomo, Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Repubulika ya Santrafurika, Somalia, na Sudani y’Epfo.

IGP Felix Namuhoranye yashimiye aba Bofisiye Bakuru ku bw’umuhate n’umurava byabaranze muri iki gihe cy’umwaka bamaze biga muri iri shuri, abasaba gukomeza kurangwa na byo.

Yagize ati “Mukomeze kugira ubutwari n’ubwitange nk’uko mwabigaragaje muri hano, mwifashisha ubumenyi mwungutse mu kuzana impinduka mu mutekano n’iterambere birambye aho muzaba mukorera hose.”

CP Rafiki Mujiji, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, na we yashimiye aba Bofisiye Bakuru bagiye gusoza amasomo yabo, ku bw’imyitwarire myiza n’ubushobozi bagaragaje, abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri iri shuri bamazemo igihe cy’umwaka.

Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga, ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, bahabwa amasomo akubiye mu byiciro bitandukanye birimo amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ayerekeranye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ni gahunda igamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no kuyobora, gutegura ibikorwa by’umutekano n’imikorere ya Polisi igezweho mu gukemura ibibazo by’umutekano no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka  himakazwa amahoro n’umutekano mu Karere, ku mugabane no ku isi muri rusange.

IGP Namuhoranye yasabye aba Bofisiye Bakuru kuzakomeza kurangwa n’ubutwari
Abofisiye Bakuru bagiye kurangiza amasomo yabo bari kumwe n’abo mu miryango yabo
Umuyobozi w’iri Shuri na we yabashimiye uburyo bitwaye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + ten =

Previous Post

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Next Post

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Related Posts

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

IZIHERUKA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%
MU RWANDA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.