Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi ukomeye muri Afurika yagaragaje isomo rikwiye kwigirwa ku Rwanda n’u Burundi

radiotv10by radiotv10
20/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuyobozi ukomeye muri Afurika yagaragaje isomo rikwiye kwigirwa ku Rwanda n’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; wagiriye uruzinduko mu Rwanda avuye mu Burundi, akagera i Kigali anyuze inzira y’ubutaka, yashimye uburyo urujya n’uruza hagati y’ibi Bihugu rukomeje gusagamba, agaragaza ko bikwiye kubera urugero ibindi Bihugu bya Afurika.

Moussa Faki Mahamat yakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023, nyuma y’umunsi umwe anakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kuri iki Cyumweru, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Muri iri tangazo ryo kuri uyu wa 19 Werurwe 2023, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat baganiriye ku bibazo byugarije akarere ndetse n’Umugabane wa Afurika.

Moussa Faki Mahamat na we wagarutse ku byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru, mbere yuko yakirwa n’Umukuru w’u Rwanda, yari yatangaje ko yishimiye kuva i Bujumbura mu Burundi atwaye imodoka akagenda areba ibyiza bitatse iki Gihugu, kugeza ageze ku mupaka ugihuza n’u Rwanda ndetse kurinda ashyitse i Kigali.

Ubwo yagaragazaga akamaro ko kuba hakurwaho inkomyi z’imipaka hagati y’Ibihugu, yagaragaje ko uru rugendo rwe kuva i Burundi kugera mu Rwanda, rwamweretse ibyiza byo kureka abatuye Ibihugu bakanderana.

Yagize ati “Ibi bigaragaza akamaro k’urujya n’uruza binyuze mu ntego dusangiye nk’akarere zirimo amahoro, kwihuza ndetse no guturana neza, nkuko biri mu ntego ya Africa we Want [Afurika twifuza].”

Moussa Faki Mahamat yaboneyeho gushimira Albert Hatungimana, Guverineri w’Intara ya Kirundo mu Burundi ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Umutoni Shakilla uburyo bamwakiriye ku mupaka wa Nemba.

Kuri iki Cyumweru yakiriwe na Perezida Kagame
Umunsi wabanje yari yakiriwe na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Yavuye i Burundi aza mu Rwanda aciye inzira y’ubutaka
Yakiriwe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda
Yavuze ko yishimiye kuza areba ibyiza bitatse ibi Bihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Umunsi utazibagirana muri ruhago: Barça yakoze ibitangaza, ManUnited yongera kwandika amateka

Next Post

Yari yihekuye ubwo yageragezaga kwica umugore we amutemye amuhoye impamvu itangaje

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yari yihekuye ubwo yageragezaga kwica umugore we amutemye amuhoye impamvu itangaje

Yari yihekuye ubwo yageragezaga kwica umugore we amutemye amuhoye impamvu itangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.