• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan mu Bushinwa uyoboye itsinda ry’intumwa ziri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko ibi Bihugu byombi bihuriye ku kuba bifite umutekano w’icyitegererezo ku Isi.

Yu Liangyong yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 ubwo we n’intumwa ayoboye bakirwaga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP) CG Felix Namuhoranye ku cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushyiraho ingamba z’ubufatanye burambye mu bijyanye n’umutekano.

Yu Liangyong yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufatira hamwe ingamba zo gukomeza ubufatanye bw’inzego z’umutekano hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Yagize ati “U Bushinwa n’u Rwanda bisangiye kuba ari Ibihugu byombi bifite umutekano w’icyitegererezo ku isi. Intara ya Hunan hari byinshi imaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z’iterambere.”

Yakomeje agira ati “Twaje hano kugira ngo dushyireho ingamba zizadufasha kubyaza umusaruro umusingi washyizweho n’abayobozi b’Ibihugu byacu binyuze mu bufatanye bw’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bijyanye n’amahugurwa, kongera ubushobozi bw’abakozi no guhererekanya integanyanyisho z’amahugurwa n’abarimu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye.”

IGP Namuhoranye yabashimiye ku bw’uru ruzinduko, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubufatanye.

Yagize ati “Uru ruzinduko ni ingenzi mu nzira twiyemeje y’ubufatanye n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko mu rwego rwo guharanira isi itekanye. Ndashimira ubuyobozi bw’ibihugu byacu byombi bwashyizeho umusingi wadufashije kugirana imikoranire nk’iyi.”

Yagaragaje ko uru ruzinduko ari n’umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye mu by’umutekano n’ibikorwa bya Polisi.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza kuri twe wo kubaka imikorere n’imikoranire myiza y’ejo hazaza, twibanda by’umwihariko ku gusangira ubunararibonye mu bijyanye no gucunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, guhanahana amakuru ku kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ubufatanye mu kongera ubushobozi.”

IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kandi yiteguye kugirana ubufatanye n’ishami rishinzwe umutekano rusange mu Ntara ya Hunan mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye bifitiye inyungu impande zombi, nk’umufatanyabikorwa wizewe.

Bagiranye ibiganiro byagarutse ku mutekano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − five =

Previous Post

Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola

Next Post

Humvikanye kunyuranya ibyifuzo mu Bapolisi baregwa gukubitira abantu muri ‘Transit Center’

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Humvikanye kunyuranya ibyifuzo mu Bapolisi baregwa gukubitira abantu muri ‘Transit Center’

Humvikanye kunyuranya ibyifuzo mu Bapolisi baregwa gukubitira abantu muri 'Transit Center'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.