Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan mu Bushinwa uyoboye itsinda ry’intumwa ziri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko ibi Bihugu byombi bihuriye ku kuba bifite umutekano w’icyitegererezo ku Isi.

Yu Liangyong yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 ubwo we n’intumwa ayoboye bakirwaga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP) CG Felix Namuhoranye ku cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushyiraho ingamba z’ubufatanye burambye mu bijyanye n’umutekano.

Yu Liangyong yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufatira hamwe ingamba zo gukomeza ubufatanye bw’inzego z’umutekano hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Yagize ati “U Bushinwa n’u Rwanda bisangiye kuba ari Ibihugu byombi bifite umutekano w’icyitegererezo ku isi. Intara ya Hunan hari byinshi imaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z’iterambere.”

Yakomeje agira ati “Twaje hano kugira ngo dushyireho ingamba zizadufasha kubyaza umusaruro umusingi washyizweho n’abayobozi b’Ibihugu byacu binyuze mu bufatanye bw’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bijyanye n’amahugurwa, kongera ubushobozi bw’abakozi no guhererekanya integanyanyisho z’amahugurwa n’abarimu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye.”

IGP Namuhoranye yabashimiye ku bw’uru ruzinduko, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubufatanye.

Yagize ati “Uru ruzinduko ni ingenzi mu nzira twiyemeje y’ubufatanye n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko mu rwego rwo guharanira isi itekanye. Ndashimira ubuyobozi bw’ibihugu byacu byombi bwashyizeho umusingi wadufashije kugirana imikoranire nk’iyi.”

Yagaragaje ko uru ruzinduko ari n’umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye mu by’umutekano n’ibikorwa bya Polisi.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza kuri twe wo kubaka imikorere n’imikoranire myiza y’ejo hazaza, twibanda by’umwihariko ku gusangira ubunararibonye mu bijyanye no gucunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, guhanahana amakuru ku kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ubufatanye mu kongera ubushobozi.”

IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kandi yiteguye kugirana ubufatanye n’ishami rishinzwe umutekano rusange mu Ntara ya Hunan mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye bifitiye inyungu impande zombi, nk’umufatanyabikorwa wizewe.

Bagiranye ibiganiro byagarutse ku mutekano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 2 =

Previous Post

Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola

Next Post

Humvikanye kunyuranya ibyifuzo mu Bapolisi baregwa gukubitira abantu muri ‘Transit Center’

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Humvikanye kunyuranya ibyifuzo mu Bapolisi baregwa gukubitira abantu muri ‘Transit Center’

Humvikanye kunyuranya ibyifuzo mu Bapolisi baregwa gukubitira abantu muri 'Transit Center'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.