Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi wa Gereza ushinjwa guherana imfungwa yarangije ibihano ntiyitabye urukiko

radiotv10by radiotv10
05/04/2022
in MU RWANDA
0
Umuyobozi wa Gereza ushinjwa guherana imfungwa yarangije ibihano ntiyitabye urukiko

Photo/J.P Nkundineza

Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge warezwe n’umunyemari uzwi nka Majyambere uvuga ko yarangije ibihano ariko ntarekurwe, ntiyitabye urukiko bituma urubanza rusubikwa.

Uyu muyobozi wa Gereza ya Nyarugenge witwa SP Uwayezu Augustin, yamenyesheje Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atari buboneke mu rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Mbere kubera inama yari afite.

Ni urubanza rw’umunyemari Hategikimana Martin uzwi nka Majyambere wareze uyu muyobozi wa Gereza kumuheza muri Gereza kandi yararangije ibihano.

Umucamanza winjiye mu cyumba cy’iburanisha, yahise amenyesha Ubushinjacyaha na Majyambere ko iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere ritabaye kuko uyu muyobozi wa Gereza atabonetse kandi akaba yarabimenyesheje urukiko.

Majyambere wo mu Karere ka Nyamagabe, yari yarekuwe mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ariko nyuma y’amezi atatu yongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Majyambere yareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo kuba afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS), rwo ruherutse gutangaza ko uyu Hategekimana Martin alias Majyambere yasubijwe muri Gereza kugira ngo arangiza igihano cy’imyaka 25 yari yasohotse atarangije.

Umuvugizi w’uru rwego, SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko Hategekimana Martin yari yafunguwe habayeho kwibeshya.

  • Icyatumye Umunyemari wahamijwe Jenoside afungurwa atarangije igihano n’icyakurikiyeho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 7 =

Previous Post

Nyuma y’imyaka 5 Obama avuye muri White House agiye kongera kuyikandagiramo

Next Post

Perezida Kagame yamenyesheje Hichilema wa Zambia ko yageze mu rugo amahoro

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yamenyesheje Hichilema wa Zambia ko yageze mu rugo amahoro

Perezida Kagame yamenyesheje Hichilema wa Zambia ko yageze mu rugo amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.