Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge warezwe n’umunyemari uzwi nka Majyambere uvuga ko yarangije ibihano ariko ntarekurwe, ntiyitabye urukiko bituma urubanza rusubikwa.
Uyu muyobozi wa Gereza ya Nyarugenge witwa SP Uwayezu Augustin, yamenyesheje Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atari buboneke mu rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Mbere kubera inama yari afite.
Ni urubanza rw’umunyemari Hategikimana Martin uzwi nka Majyambere wareze uyu muyobozi wa Gereza kumuheza muri Gereza kandi yararangije ibihano.
Umucamanza winjiye mu cyumba cy’iburanisha, yahise amenyesha Ubushinjacyaha na Majyambere ko iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere ritabaye kuko uyu muyobozi wa Gereza atabonetse kandi akaba yarabimenyesheje urukiko.
Majyambere wo mu Karere ka Nyamagabe, yari yarekuwe mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ariko nyuma y’amezi atatu yongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Majyambere yareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo kuba afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS), rwo ruherutse gutangaza ko uyu Hategekimana Martin alias Majyambere yasubijwe muri Gereza kugira ngo arangiza igihano cy’imyaka 25 yari yasohotse atarangije.
Umuvugizi w’uru rwego, SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko Hategekimana Martin yari yafunguwe habayeho kwibeshya.
RADIOTV10