Mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye n’uw’Urwego rwa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gutabara ahari ibibazo by’umutekano kuko ruzi ububabare bwo kudatabarwa kuko rwatereranywe mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
IGP Felix Namuhoranye yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, Police Commissioner Faisal Shahkar, wakiriwe ku cyicaro Gikuru cya Polisi kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024.
U Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mwaka wa 2005, ubu rukaba ruri mu Bihugu byohereza abapolisi benshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, aho rufite muri ibyo bikorwa abapolisi 1 133, rukaza no ku isonga mu kugira umubare munini w’Abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro.
Kuri ubu Abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Bihugu bitandukanye birimo; Sudani y’Epfo, Abyei, Haiti no muri Repubulika ya Centrafrique, hakaba n’abari mu myanya y’Ubuyobozi muri Centrafrique (Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA) na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
IGP Namuhoranye, yashimiye Commissioner of Police Shahkar ku ruzinduko agirira mu Rwanda rutanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Yagize ati “Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ni icyemezo cyaturutse ku kuba Umuryango Mpuzamahanga warananiwe gutabara no kurokora ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka 30 ishize.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kurinda abasivili bari mu kaga, aho ari ho hose n’igihe cyose byaba ngombwa, haba ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’Ibihugu nko mu gace ka Cabo Delgado muri Mozambique; aho inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Ati “Bimwe mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda yihatiye gushyiramo imbaraga harimo; amahugurwa, gukurikirana imyitwarire y’abapolisi, gushaka ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano bigezweho ndetse no kuzamura ubushobozi bukenewe kugira ngo bifashe mu kuzuza inshingano bigendanye n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.”
Police Commissioner Shahkar, yashimye uburyo u Rwanda rwikuye mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukabasha kwiyubaka, anarushimira umusanzu warwo wo guharanira amahoro ku rwego mpuzamahanga cyane cyane no kuba rwohereza umubare munini w’abagore bari mu butumwa.
Yagize ati “Ahenshi ku Isi, inzego za Polisi z’Ibihugu zikunze guhura n’imbogamizi aho usanga bigoye kubona abapolisi beza kandi bakora kinyamwuga mu nshingano zo ku rwego mpuzamahanga mu bindi bihugu.
Uruhare rw’u Rwanda rugaragaza uburyo rwiyemeje gushyira imbaraga mu gushyigikira amahoro mpuzamahanga.”
Yagaragaje kandi ko imiterere y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye igenda ihinduka cyane mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze rusange, bityo ko bigomba gushingirwaho mu mahugurwa ahabwa aboherezwa mu butumwa.
RADIOTV10