Umuhanzi Nyarwanda wagarutsweho ubwo hagaragazwaga ‘abajura’ yahise agira icyo abivugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’umuraperi Ish Kevin wagarutsweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko ari mu basangiraga n’abasore bafatiwe mu bujura, yikomye itangazamakuru ryatangaje ibi byatangajwe na RIB, avuga ko agiye kwiyambaza uru Rwego.

Ishimwe Kevin uzwi nka Ish Kevin yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024 ubwo RIB yerekanaga abasore batandatu bakekwaho ubujura burimo ubwo bakoreraga mu maguriro ndetse no gushikuza abantu amasakosi.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iyo aba basore bamaraga gukora ubu bujura, bajyaga kwinezeza mu birori bizwi nka ‘House Party’, bagasangira n’abandi bantu.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Igihe, hatangajwe ibyavuzwe na Dr Murangira B. Thierry, wagize ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bibye bya binyobywa bibye bakagenda bagakora house party bagahura n’abantu batangaje, naje gutangazwa no kuba barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabatumira n’uwitwa Logan na Olivier ukora indirimbo.”

Uyu muhanzi Ish Kevin wagendeye ku byatangajwe n’iki gitangazamakuru ndetse n’Ikinyamakuru Inyarwanda, yabyikomye ngo byamusebeje.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ish Kevin yagize ati “Nari nzi ko ibi bintu byo gushaka gusebya no kugusha umuhanzi bitagikorwa na media zikomeye nka Igihe cyangwa Inyarwanda.

Uyu muraperi yakomeje agira ati “Izi nkuru zihabanye n’ukuri. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga raporo kuri ibi binyoma. Aba bana biba ntabwo mbazi, kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba RIB n’ibi binyamakuru byose ko nibamara kumenya ko ntaho nziranye n’aba bana, izi media zakoreshejwe zanduza izina ryanjye zazakoreshwa zose zivuguruza kuko ibi ntibinyuze mu mucyo ku muntu umaze igihe yitwara neza nkanjye.”

Ni mu gihe Umuvugizi wa RIB yatangaje ko uyu muhanzi kimwe na bariya bagenzi be bavugwaho kuba basangiraga ibijurano n’aba bakekwaho ubujura, bagize amahirwe, kuko iyo baza gufatanwa na bo, na bo bari gutabwa muri yombi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru