Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda wagarutsweho ubwo hagaragazwaga ‘abajura’ yahise agira icyo abivugaho

radiotv10by radiotv10
03/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nyarwanda wagarutsweho ubwo hagaragazwaga ‘abajura’ yahise agira icyo abivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’umuraperi Ish Kevin wagarutsweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko ari mu basangiraga n’abasore bafatiwe mu bujura, yikomye itangazamakuru ryatangaje ibi byatangajwe na RIB, avuga ko agiye kwiyambaza uru Rwego.

Ishimwe Kevin uzwi nka Ish Kevin yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024 ubwo RIB yerekanaga abasore batandatu bakekwaho ubujura burimo ubwo bakoreraga mu maguriro ndetse no gushikuza abantu amasakosi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iyo aba basore bamaraga gukora ubu bujura, bajyaga kwinezeza mu birori bizwi nka ‘House Party’, bagasangira n’abandi bantu.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Igihe, hatangajwe ibyavuzwe na Dr Murangira B. Thierry, wagize ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bibye bya binyobywa bibye bakagenda bagakora house party bagahura n’abantu batangaje, naje gutangazwa no kuba barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabatumira n’uwitwa Logan na Olivier ukora indirimbo.”

Uyu muhanzi Ish Kevin wagendeye ku byatangajwe n’iki gitangazamakuru ndetse n’Ikinyamakuru Inyarwanda, yabyikomye ngo byamusebeje.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ish Kevin yagize ati “Nari nzi ko ibi bintu byo gushaka gusebya no kugusha umuhanzi bitagikorwa na media zikomeye nka Igihe cyangwa Inyarwanda.”

Uyu muraperi yakomeje agira ati “Izi nkuru zihabanye n’ukuri. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga raporo kuri ibi binyoma. Aba bana biba ntabwo mbazi, kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba RIB n’ibi binyamakuru byose ko nibamara kumenya ko ntaho nziranye n’aba bana, izi media zakoreshejwe zanduza izina ryanjye zazakoreshwa zose zivuguruza kuko ibi ntibinyuze mu mucyo ku muntu umaze igihe yitwara neza nkanjye.”

Ni mu gihe Umuvugizi wa RIB yatangaje ko uyu muhanzi kimwe na bariya bagenzi be bavugwaho kuba basangiraga ibijurano n’aba bakekwaho ubujura, bagize amahirwe, kuko iyo baza gufatanwa na bo, na bo bari gutabwa muri yombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragarije uw’iya UN igitera u Rwanda umuhate mu gutabara amahanga

Next Post

Umunyamakuru Oswald yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kuganira na Perezida Kagame kuri Radio

Related Posts

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

by radiotv10
19/06/2025
0

Umunyamakuru Bianca wari uherutse kwibwa imodoka ikaza kuboneka yarakoze impanuka, yavuze ko hari amakuru yagaragaye ko umukozi we wari wayibye...

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

by radiotv10
18/06/2025
0

Rwandan rapper Uwimana Francis, popularly known as Fireman, has recently ventured into commission-based land brokerage, helping people buy and sell...

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

by radiotv10
18/06/2025
0

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James, yongeye kubazwa igihe azashingira urugo, avuga ko igihe kitaragera, ariko ko nikigera azabikora...

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

by radiotv10
18/06/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yamaze kwinjira mu kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ubutaka kazwi nk’ubukomisiyoneri,...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

by radiotv10
16/06/2025
0

Imodoka y’umunyamakurukazi Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca yari yaribwe mu Mujyi wa Kigali, yabonetse mu Karere ka Kamonyi. Uyu munyamakurukazi...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Oswald yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kuganira na Perezida Kagame kuri Radio

Umunyamakuru Oswald yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kuganira na Perezida Kagame kuri Radio

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.