Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa Polisi ya Centrafrique, Bienvenu Zokoue uri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi we wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique, Contrôleur Général de Police Bienvenu Zokoue yakiriwe ku Biro bikuru bya Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku Kacyiru.
Nyuma yo kwakirwa n’akarasisi k’abapolisi b’u Rwanda, Contrôleur Général de Police Bienvenu Zokoue yakiriwe mu biro na mugenzi we IGP Dan Munyuza, bagirana ibiganiro.
Ibi biganiro byabo byibanze ku bufatanye bwa Polisi z’Ibihugu byombi bwafashe imbaraga kuva muri 2013 mu bufatanye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda yishimira ubu bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati “Nk’inzego zishyira mu bikorwa amategeko, biba bikenewe ko dukorana kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga ku bukungu ndetse n’ibindi.”
Yashimye mugenzi we ugiriye uruzinduko mu Rwanda, avuga ko ari “umwanya mwiza kuri twe wo kuganira ndetse no gukomeza ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi yo muri Repubulika ya Centre Afrique.”
Yavuze ko polisi z’ibihugu byombi zizakomeza no gufatanya mu gusangizanya ubumenyi bukenewe mu gukomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano.
IGP Dan Munyuza yavuze ko kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ishyize imbere ari ugusangiza ubumenyi ibindi bihugu byo ku Mugabane wa Africa.
Ati “Uyu ni umuco wo gukorera hamwe nk’Ibihugu bya Africa mu gukomeza kubumbatira amahoro n’umutekano ku mugabane wacu.”
Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Centrafrique kandi barashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.
RADIOTV10