Polisi yo mu Karere ka Kassanda muri Uganda, yataye muri yombi Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wigaga mwaka wa mbere mu ishuri yari ayoboye, akanamutera inda.
Uwatawe muri yombi, ni Jonathan Ssekayombya w’imyaka 34 wayoboraga ishuri ryitwa Brain Star Senior Secondary School, akaba yari atuye mu gace k’ubucuruzi ka Wakayiba mu Karere ka Kassanda.
Ni icyaha akekwaho gukora mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize wa 2023, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu gace wa Wamala, Racheal Kawala.
Kawala yagize ati “Polisi yo muri Kassanda yataye muri yombi Ssekayombya. Uwasambanyijwe afite imyaka 17 yahoze yiga mu ishuri ryayoborwaga n’ukekwaho icyaha. Amakuru y’ibanze agaragaza ko uwasambanyijwe yigaga mu mwaka wa mbere muri Brain Star Secondary School ariko akaba yaraje kuva mu ishuri, nyuma y’uko umuyobozi w’Ishuri amusambanyije akanamutera inda muri Kanama 2023.”
Racheal Kawala yakomeje avuga ko uyu mukobwa wasambanyijwe n’umuyobozi w’ishuri yigagaho, ubu abana na mama we kuva yava mu ishuri.
Yavuze ko tariki 02 Gashyantare 2024, Polisi yakiriye amakuru kuri iki kirego, igahita yoherezayo itsinda kugira ngo hahite hatangirwa iperereza.
Ati “Uwo mwana w’umukobwa yasanzwe atwite inda nkuru, ubundi ikirego gihita gitandira gukurikiranwa byihuse kuri Polisi ya Kassanda.”
Uyu muvugizi wa Polisi muri aka gace, yatangaje kandi ko Polisi yahise ijyana uwo mwaka kugira ngo akorerwe isuzuma ry’ubuzima, mu gihe dosiye y’ikirego izashyikirizwa urukiko vuba bidatinze.
Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martins Okoth Ochola, yatangaje ko raporo y’ibyaha ya 2023, igaragaza ko ibigera mu 12 771 byaregewe Polisi ari ibyo gusambanya abana.
RADIOTV10