Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi wo muri Nigeria ukubutse mu Rwanda yavuye imuzi amasomo ahanitse yatahanye

radiotv10by radiotv10
01/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Umuyobozi wo muri Nigeria ukubutse mu Rwanda yavuye imuzi amasomo ahanitse yatahanye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nyandiko ndende, umwe mu bayobozi bo muri Nigeria, baherutse mu Rwanda kuhakorera umwiherero-shuri, yavuze amasomo yahakuye bifuza gutangira gushyira mu bikorwa kugira ngo Leta yabo na yo ikataze mu byiza nk’ibyo babonye i Kigali.

Mu cyumweru gishize, ba Guverineri 19 ba Leta zo muri Nigeria, bari i Kigali mu mwiherero wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri muri Nigeria rizwi nka NGF rifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP)

Aba bayobozi kandi banaboneyeho kuganirizwa na Perezida Paul Kagame wabagaragarije ko Afurika ifite byose byatuma itera imbere, ntikomeze kuba Umugabane usigara inyuma.

Mu nyandiko ndende ya Bamikole Omishore, Umujyanama wa Guverineri wa Leta Osun, ifite umutwe ugira uti “Lessons from Kigali: Transforming Osun for a sustainable future”. Tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Amasomo nakuye i Kigali: Guhindura Osun ikaba ah’ejo harambye.”

Bamikole Omishore akomeza avuga ko yiboneye ko imiyoborere myiza yagaragaje ko ari bwo buryo bukenewe muri iki gihe, akurikije ibyo yiboneye i Kigali mu Rwanda, akavuga ko ibigerwaho byose bishingira ku miyoborere myiza.

Avuga ko ibyiza byo muri uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda, yatangiye kubibona acyururuka mu ndege yamugejeje ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, akagenda yirebera ibyiza kuva ku kibuga cy’indege kugera aho yari acumbitse.

Ibintu byose yabonye biri ku murongo. Akavuga ko iryo ari isomo rya mbere yahise afata, bagomba kuzashyira mu bikorwa nko muri Leta ya Osun.

Ati “Ikiranga iterambere rya Kigali ntabwo ari Ibikorwa remezo byayo bihanitse, ahubwo ni imyumvire y’imiyoborere yateye imbere. Abayobozi bo mu Rwanda, biyemeje gutekereza mu buryo bwagutse, bashyira imbere ubumwe kandi biyemeza gukorera hamwe ku ntego z’iterambere.”

Akomeza avuga ko ibi kandi byanateye inyota Guverineri wa Leta y’iwabo Ademola Adeleke, wiyemeje kuzamura urwego rw’ubuvuzi, agashyira imbaraga mu kuzamura uburezi.

Iri ryari isomo rya mbere, ariko nanone uko bagendaga bahamara igihe, barushijeho kwiga byinshi, birimo uburyo umujyi wa Kigali usukuye kandi ukaba uteyemo ibiti.

Ati “Ingamba zashyizweho mu kugira umujyi ubungabunga ikirere, ni gihamya y’intego z’imiyoborere myiza. Byari bishimishije kumva ko mu minsi micye Guverineri yiyemeza kuzatera ibiti 100 000 muri Leta ya Osun. Ibi kandi ntizarimbisha Leta gusa, ahubwo bizanatuma duhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”

Ikindi kandi bize, ni uguhanga udushya mu bikorwa bitanga imirimo mishya, aho biyemeje guteza imbere ubucuruzi, no gushyigikira imishinga mishya.

Guverineri Adeleke na we yagize ati “Namaze kubona intambwe eshanu dukwiye gushyira mu bikorwa mu koroshya ubucuruzi. Izo ntambwe zirimo korohereza abifuza kwandikisha ubucuruzi muri Leta ya Osun, korohereza abantu kubona igishoro, bahabwa amahugurwa ndetse no gushishikariza ba rwiyemezamirimo gutangiza imishinga, no gushishikariza abacuruzi gukorana na Guverinoma.”

Guverineri kandi yiyemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bo muri Leta ya Osun babashe kugerwaho n’amazi meza. Ati “Ibi bizadufasha kugira ubuzima bwiza kandi tunarwanye indwara ziterwa n’umwanda w’amazi mabi.”

Ikindi kandi ati “Tuzashyira imbere gushishikariza abantu ibijyanye n’uburinganire n’bwuzuzanye, no guha ubushobozi abagore n’abakobwa bo muri Leta ya Osun. Ibi bizadufasha kugabanya ubukene, tunazamura imibereho myiza muri Leta yacu.”

Guverineri Adeleke avuga ko uru rugendo yagiriye i Kigali, rwamubereye amasomo ahanitse by’umwihariko mu miyoborere n’itemerambere, kandi ko yiyemeje kuzayashyira mu bikorwa mu gutuma Leta ayoboye na yo igera ku rwego rushimishije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − three =

Previous Post

Imfura ya Ange Kagame yakoze ‘Graduation’ mu irerero ryo muri Perezidansi

Next Post

Twibukiranye uko amakipe y’ibihangange yigaragaje ku isoko ry’abakinnyi rigiye gufungwa

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Twibukiranye uko amakipe y’ibihangange yigaragaje ku isoko ry’abakinnyi rigiye gufungwa

Twibukiranye uko amakipe y’ibihangange yigaragaje ku isoko ry’abakinnyi rigiye gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.