Ifoto yazamuye amarangamutima: Minisitiri yashyize ivi hasi yumva umunyeshuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu; yagaragaye yashyize ivi hasi ateze amatwi umunyeshuri, bizamura amarangamutima ya benshi.

Ni ifoto yafashwe mu cyumweru gishize, ubwo Gaspard Twagirayezu yitabiraga igikorwa cyo guhemba abanyeshuri batsinze mu marushanwa yo gukora amarobo yitabiriwe n’abanyeshuri 350 bafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 biga mu bigo by’amashuri 35.

Izindi Nkuru

Ni amarushanwa yarangiye ishuri rya Maranyundo Girls ribaye irya mbere, ryakurikiwe n’irya International Montessor ndetse na Collège Christ Roi yabaye iya gatatu.

Umunyamabanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu washimiye abanyeshuri bitwaye neza muri aya marushanwa, yavuze ko ibyo bakoze byateye imbaraga Leta gukomeza gushyigikira ubumenyi ndetse n’ikoranabuhanga kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.

Ubwo yitabiraga iki gikorwa, yaboneyeho no gusura bimwe mu bikorwa byakozwe n’aba bana ndetse na bo bamwereka uko babigenje.

Ni bwo hafashwe iyi foto y’uyu muyobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, yaciye bugufi, yashyize ivi hasi yumva ibisobanuro by’umwe muri aba banyeshuri.

Ni ifoto yazamuye amarangamutima ya bamwe bashimiye Twagirayezu kwicisha bugufi no kugaragaza agaciro aha abana bo Rwanda rw’ejo.

Ruzindana Rugasaguhunga usanzwe ari umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, wagize icyo avuga kuri iyi foto, yagize ati “Iyi foto ya Honorable Gaspard Twagirayezu n’uyu mwana ntisobanuye guca bugufi gusa, ahubwo iratanga ibindi bisobanuro.”

Muri ibyo bisobanuro byagaragajwe na Rugasaguhunga biri muri iyi foto, harimo “Kumva, kwitegereza, gusobanura, gusobanukirwa, kwigira ku mukuru, kwigishwa n’umuto…”

Abana bagaragarije Twagirayezu ibyo bakoze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru