Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa mu Gihugu cy’amavuko cy’u Rwanda.
Byemejwe n’umuryango wa Spéciose Mukabayojo Bideri (Igikomangoma), ubinyujije kuri umwe mu bana ba nyakwigendera, mu butumwa yatanze.
Ubutumwa bw’uyu mwana wa nyakwigendera bugira buti “Mama wacu, Bideri Spéciose Mukabayojo, azashyingurwa mu Gihugu cye cy’amavuko, mu Rwanda, hafi y’umugabo we ari we Data, Benoit Bideri, na Nyina, nyakwigendera Agnès Mujawingoma.”
Itangazo ryatanzwe n’umuryango wa Mukabayojo ritangaza ko azashyingurwa tariki 29 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2025.
Amakuru kandi avuga ko uyu muryango uri gufashwa na Leta y’u Rwanda, mu bikorwa byo gutegura umuhango wo gushyingura umubyeyi wawo.
Igikomangoma Mukabayojo yaherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yari mu muhango wo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze muri 2017, watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ahatabarizwaga Abami.
Ubwo yari muri uyu muhango, yagaragaye agaragiwe n’abana be, mu gihe we yagaragazaga intege nke kubera izabukuru.
Urupfu rwa nyakwigendera rwatangajwe n’umuryango we mu cyumweru gishize, wavuze ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku ya 27 azize uburwayi n’izabukuru.
RADIOTV10








