Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwanya Pasiporo y’u Rwanda ihagazeho mu zikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
13/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwanya Pasiporo y’u Rwanda ihagazeho mu zikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Hashyizwe hanze urutonde rw’uko pasiporo z’Ibihugu zikomeye, ruriho n’iy’u Rwanda iri mu myanya 100 ya mbere, mu gihe uru rutonde ruyobowe n’u Buyapani.

Uru rutonde ruzwi nka Henley Passport Index rwa 2013, rwakozwe hashingiwe ku byerecyezo umuntu ufite iyo pasiporo runaka ashobora kwerecyezamo.

Kwerecyeza mu cyerekezo kimwe nta viza, Igihugu gihita kibona inota rimwe kuri pasiporo, hakaba kandi n’uburyo ahabwa Visa ayiherewe ku kibuga cy’Indege cyangwa ahandi ashyikiye muri icyo cyerekezo yerekejemo.

Iyo umuntu asabwa Visa mbere yuko yerecyeza mu cyerekezo runaka, iyo pasiporo ituma Igihugu cyayo kibona 0.

U Buyapandi buza ku mwanya wa mbere kuri uru rutone aho ufite pasiporo y’iki Gihugu ashobora kwerecyeza mu byerekezo 192, bugakurikirwa na Korea y’Epfo na Singapore, byombi biri ku mwanya wa kabiri.

Ku mwanya wa gatatu haza Ibihugu nk’u Budage na Espagne, aho abafite pasiporo zabyo bashobora kwerekeza mu bice 190. Ku mwanya wa kane hari Finland, u Butaliyani na Luxambourd; bifite amanota 189.

U Bwongereza bwo buza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 187 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America yo iza ku mwanya wa karindwi n’amanota 186.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 83, aho ufite pasiporo yarwo ashobora kwerecyeza mu byerecyezo 61, birimo 27 umuntu ashobora kujyayo adakeneye Visa ndtese na 34 bashobora kwakira Visa ku bibuga by’indege cyangwa aho binjiriye muri icyo cyerezo.

Mu isesengura twakoze kuri iyi raporo, ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda ruza ku mwanya wa 18 aho ruri kumwe na Benin na yo iri ku mwanya wa 83 ku rutonde rusange.

Ku Mugabane wa Afurika, Ibirwa bya Seychelles biza ku mwanya wa hafi, aho biri ku wa 29 ndetse umuntu ufite pasiporo y’ibi Birwa ashobora kujya mu byerecyezo 153.

Ibirwa bya Mauritius biza ku mwanya wa kabiri ku Mugabane wa Afurika, biri ku wa 34 ku rutonde rusange, ufite Pasiporo yayo abasha kujya mu byerecyezo 146, naho Afurika y’Epfo ikaza ku mwanya wa 53 ku rutonde rusange n’ibyerecyezo 106.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri ku mwanya wa kane, kuko biyobowe na Kenya iri ku mwanya wa 73 ku rutonde rusange igakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 74 ku rutonde rusange, hagakurikiraho Uganda iri ku mwanya wa 78 ku rutonde rusange.

Mu myanya ya nyuma, ku rutonde rusange hari Afghanistan iri ku mwanya wa nyuma w’ 109, aho pasiporo yayo yerecyeza mu byerecyezo 27, ikabanzirizwa na Iraq iri ku mwanya w’ 108 aho ufite pasiporo y’iki Gihugu ashobora kwerecyeza mu Bihugu 29, mu gihe Syria iri ku mwanya w’ 106 aho ufite pasiporo yayo yajya mu Bihugu 30.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 6 =

Previous Post

M23 yatangiye icyifuzo gikomeye mu gikorwa cya mbere cyo kubahiriza ibyifuzo byayo

Next Post

Igihugu cy’i Burayi cyagize icyo kivuga ku mvugo rutwitsi zibasira abavuga Ikinyarwanda muri DRCongo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cy’i Burayi cyagize icyo kivuga ku mvugo rutwitsi zibasira abavuga Ikinyarwanda muri DRCongo

Igihugu cy’i Burayi cyagize icyo kivuga ku mvugo rutwitsi zibasira abavuga Ikinyarwanda muri DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.