Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwe mu bakinnyi ba filimi nyarwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibiterasoni

radiotv10by radiotv10
09/05/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
9
Umwe mu bakinnyi ba filimi nyarwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibiterasoni
Share on FacebookShare on Twitter

Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana umaze kumenyekana muri sinema nyarwanda, yatawe muri yombi we n’abandi bantu batanu, bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

Aba bantu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bafashwe mu bihe bitandukanye, harimo abafunzwe tariki 16 Mata ndetse no ku ya 06 Gicurasi 2024.

Gasore Pacifique wamamaye nka Yaka Mwana, yatawe muri yombi nyuma y’amezi macye n’ubundi atawe muri yombi, aho mu kwezi k’Ugushyingo 2023 yari yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko aza kurekurwa.

Uretse Yaka Mwana uzwi mu batawe muri yombi, hafunzwe uwitwa Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju, Mukamana Francine usanzwe akoresha YouTube Channel yitwa nka Fanny TV 250.

Hatawe muri yombi kandi Iradukunda Themistocles uzwi nka T Bless na we ufite YouTube Channel ya Kigali Magazine, ndetse na Mugwaneza Christian usanzwe ufata amashusho atambuka ku mashene ya YouTube.

Hari hamaze iminsi hagaragara amashusho agaragaramo uyu mukinnyi wa Filimi Yaka Mwana, aganira n’abakobwa, bamwe bakanakora ibikorwa biteye isoni, nk’ayo Yaka Mwana yagaragayemo asa nk’ukora ku myanya y’ibanga y’umukobwa bari kumwe mu kiganiro kuri YouTube.

Yaka Mwana na Fanny bigeze kugaragara mu kiganiro bombi batawe muri yombi

Aba bantu batandatu, bakurikiranyweho ibyaha binyuranye; nk’icyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, hakaba icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, ndetse n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wakunze kuburira abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube ndetse n’izindi nka Instagram na Facebook, kwirinda kuzikoresha ibishobora kuvamo ibyaha, yongeye kugira inama abakoresha izi mbuga.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye kuyigira imiyoboro yo kwamamaza no gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ubusambanyi cyangwa amashusho amagambo y’imikoreshereze y’ibitsina, kugira ngo bagwize ababareba.”

Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama abashukishwa amafaranga, bakemera kwishora mu bikorwa nk’ibi by’amashusho n’ibiganiro byabaviramo gukurikiranwa mu butabera.

Ati “Ibikorwa byo guha udufaranga abantu bikorwa na ba nyiri shene bakabategeka kuvuga cyangwa gukora ibiterasoni mu ruhame ntabwo bikwiye.”

Agira inama by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakazibyaza umusaruro kuko hari uburyo bwinshi bazikoresha neza bikabazanira amahirwe, ariko bakirinda ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’amategeko.

Ati “Urubyiruko ruragirwa inama yo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko bagendera mu nzira ziteganywa n’amategeko.”

Ibikorwa bigize ibyaha bikekwa kuri aba bantu batandatu, ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube, irimo uwitwa Sawa Sawa Show, Umurava, Iryakabagari TV ndetse na Kigali Magazine.

RADIOTV10

Comments 9

  1. Chris says:
    1 year ago

    Uyu mwanzuro Rib yafashe ni sawa Wenda bakibuka ko ibyo bakora bigira ingaruk mbi kubabireba bakiri bato
    Bikaba byabatera gukurira mu murongo mubi bigira mu mashusho nkayo akomeje kunyanyagira kuri YouTube Kandi byamfasha nabandi bacuruza ibiganiro biteye isoni kubireka

    Reply
  2. Tumaini says:
    1 year ago

    Rwose ni byamaganwe ahari wenda twazagira ejo heza.
    Ark n’imyambarire y’urukoza soni yerekana ubwambure niyamaganwe.

    Turiya tujipo twerekana amagara n’ibindi……

    Reply
  3. Tumaini says:
    1 year ago

    Rwose byamaganwe cyane

    Reply
  4. Niyigena Rodrigue says:
    1 year ago

    N ibabyamaganirekurebicike

    Reply
  5. N Joseph says:
    1 year ago

    Ndabona aricyemezo cyiza cyane,alko kuki uwitwa Gasuku na Jacky badafatwa kandi bamaze igihe kinini bavugira kuri YouTube amagambo yurukozasoni ?

    Reply
  6. Onesphore says:
    1 year ago

    Babafunge rwose!
    It’s Shame on them kbc!

    Reply
  7. Augustin says:
    1 year ago

    Nuwiyita Jacky rwose bamute mumvuto kuko we aranatukana akavuga amagambo mabi

    Reply
  8. Mukarukundo Denyse says:
    1 year ago

    Bikwiye bakurikiranywe ariko harinabandi nabo bashyikirizwe RIB ikore akazi kayo kuko bararura abakiri bato

    Reply
  9. Majyambere Augustin says:
    1 year ago

    Kubantarikubonamo Jacky ntacyobakoze bariyabose arabasumbya aratukana bigayitse

    Reply

Leave a Reply to N Joseph Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 5 =

Previous Post

Minisitiri w’Urubyiruko yasubije abashidikanyaga ku itangazo rya RPF-Inkotanyi

Next Post

Kenya: Perezida yatanze umunsi w’ikiruhuko cyo kunamira abarenga 230 bishwe n’ibiza anatangaza ibizakorwa

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Perezida yatanze umunsi w’ikiruhuko cyo kunamira abarenga 230 bishwe n’ibiza anatangaza ibizakorwa

Kenya: Perezida yatanze umunsi w’ikiruhuko cyo kunamira abarenga 230 bishwe n’ibiza anatangaza ibizakorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.