Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umwe mu bakinnyi bazwi muri ruhago y’Isi yatangaje icyemezo cyatunguranye

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umwe mu bakinnyi bazwi muri ruhago y’Isi yatangaje icyemezo cyatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’Umufaransa, Raphaël Varane w’imyaka 31, yatangaje ko asezeye burundu umupira w’amaguru, icyemezo cyatunguye benshi, dore ko yatangaje iki cyemezo nyuma y’amezi abiri gusa yerecyeje mu ikipe nshya.

Uyu myugariro wakiniye ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, yari amaze amezi abiri yerecyeje mu ikipe ya Como yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani “Serie A”.

Raphaël Varane, ufite uburebure bwa 1,91m, ni Umufaransa wabonye izuba ku ya 25 Mata mu 1993, avukira mu mujyi wa Lille, uherereye mu majyaruguru y’Igihugu cy’u Bufaransa, akaba akina nka Myugariro.

Uyu myugariro wakuriye mu ikipe ya Lens, yamaze imyaka 10 muri Real Madrid, hagati ya 2011 na 2021, atwarana na yo ibikombe 18, birimo bitatu (3) bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”, bine bya UEFA Champions League, bine bya FIFA Club World Cup, bitatu bya Supercopa de España, bitatu bya UEFA Super Cup, na kimwe cya Copa del Rey.

Yavuye muri iyi kioe yerecyeza muri Manchester United ku ya 14 Kanama 2021, yo akaba yarayimazemo imyaka hafi 3, atwarana na yo ibikombe 2 gusa, ari byo kimwe cya Carabao Cup n’ikindi kimwe cya FA Cup.

Ku ya 28 Nyakanga 2024, ni bwo byatangajwe ko ikipe ya Como yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani isinyishije Raphaël Varane, amasezerano y’imyaka 2, ishobora no kongerwaho undi mwaka umwe.

Gusa nyuma y’ibyumweru 2, ku ya 11 Kanama 2024, yaje guhura n’imvune yo mu ivi, mu gice cya mbere cy’umukino wa Coppa Italia, ikipe ye ya Como yahuragamo na Sampdoria, ndetse mu mpera z’uko kwezi, bituma adashyirwa ku rutonde ikipe ye yagombaga gukoresha muri Shampiyona, iyi mvune ikaba ari yo yatumye Raphaël Varane, ku myaka 31, asezera umupira w’amaguru.

Mu butumwa bwe busezera burundu kuri ruhago, yagize ati “bavuga ko ibintu byiza byose bigira iherezo, njye sinicuza na gato, dore ko ntacyo nahindura. Negukanye ibikombe byinshi cyane birenze ibyo nakabaye nararose kuzatwara, gusa ikirenze imidali n’ibikombe natwaye, nejejwe no kuba narashimangiye amahame yanjye yo kwitwara neza, ndetse nkagerageza kuva ahantu hose neza cyane kurusha uko nahasanze. Ubu rero ubuzima bushya butangiriye hanze y’ikibuga, nzagumana n’iyi kipe ya Como, ariko ntari umukinnyi.”

Raphaël Varane, watwaranye n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ibikombe bibiri, ari byo igikombe cy’Isi cya 2018 n’igikombe cya UEFA Nations League cya 2020-2021, akaza kuyisezera ku ya 02 Gashyantare 2023.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 1 =

Previous Post

Hagaragajwe imibare yerekana uburyo inguzanyo zitangwa n’amabanki mu Rwanda zatumbagiye

Next Post

Hatangajwe icyo Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zaganiriye zihuriye i Karagwe

Related Posts

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

IZIHERUKA

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye
FOOTBALL

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

27/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyo Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zaganiriye zihuriye i Karagwe

Hatangajwe icyo Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zaganiriye zihuriye i Karagwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.