Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umwe mu bakinnyi bazwi muri ruhago y’Isi yatangaje icyemezo cyatunguranye

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umwe mu bakinnyi bazwi muri ruhago y’Isi yatangaje icyemezo cyatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’Umufaransa, Raphaël Varane w’imyaka 31, yatangaje ko asezeye burundu umupira w’amaguru, icyemezo cyatunguye benshi, dore ko yatangaje iki cyemezo nyuma y’amezi abiri gusa yerecyeje mu ikipe nshya.

Uyu myugariro wakiniye ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, yari amaze amezi abiri yerecyeje mu ikipe ya Como yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani “Serie A”.

Raphaël Varane, ufite uburebure bwa 1,91m, ni Umufaransa wabonye izuba ku ya 25 Mata mu 1993, avukira mu mujyi wa Lille, uherereye mu majyaruguru y’Igihugu cy’u Bufaransa, akaba akina nka Myugariro.

Uyu myugariro wakuriye mu ikipe ya Lens, yamaze imyaka 10 muri Real Madrid, hagati ya 2011 na 2021, atwarana na yo ibikombe 18, birimo bitatu (3) bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”, bine bya UEFA Champions League, bine bya FIFA Club World Cup, bitatu bya Supercopa de España, bitatu bya UEFA Super Cup, na kimwe cya Copa del Rey.

Yavuye muri iyi kioe yerecyeza muri Manchester United ku ya 14 Kanama 2021, yo akaba yarayimazemo imyaka hafi 3, atwarana na yo ibikombe 2 gusa, ari byo kimwe cya Carabao Cup n’ikindi kimwe cya FA Cup.

Ku ya 28 Nyakanga 2024, ni bwo byatangajwe ko ikipe ya Como yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani isinyishije Raphaël Varane, amasezerano y’imyaka 2, ishobora no kongerwaho undi mwaka umwe.

Gusa nyuma y’ibyumweru 2, ku ya 11 Kanama 2024, yaje guhura n’imvune yo mu ivi, mu gice cya mbere cy’umukino wa Coppa Italia, ikipe ye ya Como yahuragamo na Sampdoria, ndetse mu mpera z’uko kwezi, bituma adashyirwa ku rutonde ikipe ye yagombaga gukoresha muri Shampiyona, iyi mvune ikaba ari yo yatumye Raphaël Varane, ku myaka 31, asezera umupira w’amaguru.

Mu butumwa bwe busezera burundu kuri ruhago, yagize ati “bavuga ko ibintu byiza byose bigira iherezo, njye sinicuza na gato, dore ko ntacyo nahindura. Negukanye ibikombe byinshi cyane birenze ibyo nakabaye nararose kuzatwara, gusa ikirenze imidali n’ibikombe natwaye, nejejwe no kuba narashimangiye amahame yanjye yo kwitwara neza, ndetse nkagerageza kuva ahantu hose neza cyane kurusha uko nahasanze. Ubu rero ubuzima bushya butangiriye hanze y’ikibuga, nzagumana n’iyi kipe ya Como, ariko ntari umukinnyi.”

Raphaël Varane, watwaranye n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ibikombe bibiri, ari byo igikombe cy’Isi cya 2018 n’igikombe cya UEFA Nations League cya 2020-2021, akaza kuyisezera ku ya 02 Gashyantare 2023.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 5 =

Previous Post

Hagaragajwe imibare yerekana uburyo inguzanyo zitangwa n’amabanki mu Rwanda zatumbagiye

Next Post

Hatangajwe icyo Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zaganiriye zihuriye i Karagwe

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyo Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zaganiriye zihuriye i Karagwe

Hatangajwe icyo Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zaganiriye zihuriye i Karagwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.