Umuhanda wa Karongi-Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, ukunze kunyurwamo n’ibinyabiziga byerecyeza muri iyi Ntara, wari wabaye ufunzwe by’agateganyo kubera inkangu yabereye mu Murenge wa Gishyita, wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amasaha macye uri gutunganywa.
Ifungwa ry’uyu muhanda ryatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuri Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Muri ubu butumwa bumenyesha abantu bakunze gukoresha uyu muhanda wa Karongi-Nyamasheke, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.”
Uru rwego kandi rwatangaje ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda yahise itangira kugira ngo wongere kuba nyabagendwa nk’uko bisanzwe.
Muri ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, yasoje igira iti “Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”
14: 45′- UPADATE: Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa
Nyuma y’amasaha atatu, Polisi y’u Rwanda itangaje ko uyu muhanda Karongi- Nyamasheke wabaye ufunzwe by’agateganyo, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yatangaje ko wongeye kuba nyabagendwa.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwagiye hanze ku isaha ya saa munani na mirongo ine n’itanu (14:45′) bugira buti “Turabamenyesha ko ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke ari nyabagendwa.”
Muri ibi bice byo mu Ntara y’Iburengerazuba, hakunze kumvikana inkangu ziba mu bihe by’imvura, ndetse zikangiza imihanda, rimwe na rimwe igafungwa by’igihe gito kuko ibinyabiziga biba bitabasha kuhanyura.
RADIOTV10