Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganiye kure imbwirwaruhame z’urwango zikomeje kumvikana mu bikorwa byo kwimamaza, avuga ko anahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibikorwa bihonyora uburenganizira bwa muntu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri DRC, Bintou Keita, yagaragaje ko ibiri kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biteye inkeke.
Yagize ati “Mpangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ihohoterwa, ibyo kubangamira kwiyamamaza ndetse n’imbwirwaruhame z’urwango zivugirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.”
Yakomeje avuga ko hamaze kugaragara ibikorwa byinshi bihonyora uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu cyitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Bintou Keita atangaje ibi nyuma y’iminsi micye Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi uri gushaka manda ya kabiri, yumvikanye yibasira u Rwanda n’Umukuru warwo Perezida Paul Kagame, amuvugaho amagambo yamaganiwe kure, kuko yumvikanamo urwango afite iki Gihugu cy’igituranyi n’umukuru wacyo.
Bintou Keita, muri ubu butumwa bwe, yakomeje asaba ko inzego z’ubucamaza gukurikirana abantu bakomeje kugira uruhare muri uru ruhuri rw’ibibazo bikomeje kugaragara muri Congo.
Akomeza agira ati “Ndahamagarira kandi abakandida n’ababashyigikiye kwirinda kwijandika mu bikorwa by’ihohoterwa no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu bikorwa byo kwiyamamaza.”
Yasoje ubutumwa bwe asaba abayobozi ba kiriya Gihugu, gushyiraho ingamba zo kwirinda icyahungabanya amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri iki cyumweru.
Iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu kimaze igihe kiri mu mvururu z’urudaca z’intambaga imaze igihe ihanganishije FARDC na M23.
Ni intambara yarushijeho gukara uko iminsi yagiye ishira, mu gihe hafashwe ingamba zigamije kuyihosha, ariko ubutegetsi bw’iki Gihugu bukaba bwaraziteye umugongo.
RADIOTV10