Undi Mudepite mu Rwanda yeguye agira n’icyo avuga ku mpamvu inugwanugwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’icyumweru kimwe Hon Mbonimana Gamariel wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye, hari undi weguye uherutse kugaragara mu mashusho ananiza Abapolisi bari bamufatiye mu makosa.

Uweguye ni Jean Pierre Celestin Habiyaremye uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo ari kunaniza Abapolisi.

Izindi Nkuru

Ni amashusho yakwirakwiye mu cyumweru gishize aho aba ahamagara umuntu kuri Telefone kugira ngo amusabire Abapolisi bamurekure ngo ajyende nyuma yuko yari yafatiwe mu makosa.

Jean Pierre Celestin Habiyaremye yemeye ko yamaze kugeza ubwegure bwe ku bayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gusa ahakana ko iyegura rye ridafitanye isano n’ayo mashusho yasakaye mu cyumweru gishize.

Yemeye ko umuntu ugaragara muri ayo mashusho, ari we ariko ko ari ay’umwaka ushize wa muri 2021 muri Werurwe.

Yagize ati “Iyo biza kuba bifitanye isano nari kuba nareguye icyo gihe. Hashize umwaka n’amezi icyenda rero ntibifitanye isano ahubwo neguye ku mpamvu zanjye bwite.”

Jean Pierre Celestin Habiyaremye yeguye nyuma y’icyumweru Mbonimana Gamariel yeguye nyuma yo kuvugwaho ubusinzi.

Uyu Mbonimana Gamariel yeguye nyuma yuko agarutsweho na Perezida Paul Kagame ko yafashwe na Polisi y’u Rwnada ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasinze bikabije, ariko uru rwego rukaza kumurekura agakomeza akagenda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. TUYISHIME Pacifique says:

    Police yacu iba iri mukazi pe nabakomeye bage bubahiriza amategeko!!!

Leave a Reply to TUYISHIME Pacifique Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru