• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Undi mukinnyi w’Amavubi yasubitse ubukwe kubera COVID-19

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in SIPORO
0
Undi mukinnyi w’Amavubi yasubitse ubukwe kubera COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Bizimana Djihad asubitse ubukwe yagombaga gukorera mu Rwanda, Rutanda Eric na we wagomba gukora ubukwe kuri Noheli, na we yabusubitse kubera icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego kikanatuma amabwiriza akazwa.

Ni nyuma y’amasaha macye Djihad Bizimana atangaje ko ubukwe bwe yari afite tariki 27 na 29 Ukuboza 2021 bwasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye hashyirwaho amabwiriza mashya.

Undi mukinnyi w’Amavubi, Rutanga Eric ukinira Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan gusa ubu bamaze kubusubika na bo.

Iri subikwa ry’ubukwe bwabo, bikubiye mu butumwa basohoye bagize bati “umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw’abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.”

Rutanga Eric na Umunyana Shamsi Sultan bari bagiye gukora indi mihango y’ubukwe baramaze gusezerana imbere y’amategeko mu gikorwa cyabaye tariki 24 Ukwakira 2019.

Bari basezeraniye mu Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakaba basanzwe babana nk’umugore n’umugabo dore ko banafitanye umwana w’umukobwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 14 =

Previous Post

Intego ya 60% y’abajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro igeze kuri 31%

Next Post

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.